Uribesha ugira ngo urambesha
Uribeshya
Narakurebye ndakwitegereza
Nasanze uri mwiza wararezwe neza
None utangiye kuzana imico mibi, mugenzi we (bis)
Twasezeranye ko tutazahemukirana
Tunavugana ko tuzabana iteka
None ntihashize n'iminsi dore ibyo utangiye gukora (bis)
Ababyeyi bawe ndabazi,
Barumuna na basaza bawe turaziranye
Nkaza iwanyu, umusore wese mpasanze
Ukambwir'a ko ari muramu wanjye i Ruhande
Undi mpasanze ukambeshya ngo ni undi wiga ku rwesero
Ibyo urareba ugasanga ari byo vraiment
Kandi uzi ko abasominali bitonda
Uribeshya ugira ngo urambeshya
Ko utangiye kunanirana wakihannye
Tugakomeza amasezerano yacu,
Tugahuza imitima, rugoli (bis)
Ko utangiye kunanirana wakihannye
Tugakomeza amasezerano yacu,
Tugahuza imitima, rugoli
Bashiki bacu mwese nimucyo twumvikane
Kutatwumva na busa mukadutereza ababyeyi
Bavuga ko twebwe abasore b'ubu tutagishaka kubana na mwe (bis)
R. Umukobwa umukobwa atukisha bose
Bikomeje bityo twazashakira hehe (bis)
Muraturyaryaryarya nta n'isoni mufite
Bikomeje bityo muzanyura hehe (bis)
Dore uwo nizeraga atangiye kumbeshyabeshya
Kuki atambwiza ukuri ngo nishakire ahandi
Aho guhora ntegereje umuntu utazaza
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres