Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Anita

Anita

 

Anita mukundwa......................

Anita wantwaye roho.............

 

Buri gihe turi kumwe

nibuka wa munsi wa mbere tukimenyana

umunsi imana iduhuza imitima chouchou

 

Ariko rero shenge, inkundabunwa z'ubu

Ndabona zishaka  ko urukundo rwacu twifitiye

Rwakuzura ibizinga no kubana kwacu duteganya

Bikaba bitagishobotse Anita we

 

Anita nikundira shenge cyo ngwino twibanire

Anita nizera ntukifuze kumbabaza ndabigusabye

 

Ndetse nizeye ko amabwire ya rubanda

Atazatuma uhemukira umutima wagukunze x 2

 

..............

 

R/ Anita nkunda,

Wowe mumaranyota ngwino twibanire

Tunanire rubanda badashaka ko tubana

 

Niba hari abavuga, bareke bavuge

Nibabona ko bata igihe, bazagera aho bahore

 

            R/



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres