INKA N'INGANZO
Imyitirire y'amazina y'inka
Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w'inyambo
yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita,
akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka
y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.
Imvano y'inganzo
Mu Rwanda rwa cyera inka yari ifite agaciro gakomeye. Inka ni yo
yarangaga ubukire. Niyo yari ifaranga ry'ubu. Inka ni yo yari ipfundo
ry'ubuhake. Tuzi kandi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda.
Bwanahambiraga umugaragu kuri shebuja, akitwa umuntu we, akamwirahira.
Bwagiye buvuna benshi bakabuvugiraho. Bati "ubuhake burica; ubuhake
bujya kukwica buguca iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo
ikijyaruguru".
Hari n'abo bwatoneshaga bakarenguka. Bati
"ubuhake bwa cyane bukunyaza mu ngoro". Bwateraga ubwibombarike. Bati:
"iyo ubuhake buteye hejuru uratendera". Ariko rero kandi uwafataga nabi
abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga.
Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu
na shebuja babaga bafitanye ubumwe bukomeye bwafatiye ku nka. Iyo ubwo
bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, naho byaba
biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza ahandi.
Intwari
yo ku rugamba yagororerwaga inka. Inka yungaga inshuti. Uwahemukiye
undi mu bintu bikomeye, akamuha icyiru cy'inka. Inka yahuzaga inshuti
kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti z'amagara.
Inka bayikwaga
umugeni. Umusore wabaga yaraye arongoye baramubyukutukirizaga, inka
zikamukamirwa. Mu itwikurura ry'umugeni bazanaga amata. Umubyeyi
yarabyaraga, bajya kumuhemba bakazana amata.
Umwana iyo yahambaga se
cyangwa sekuru yahabwaga inka y'inkuracyobo (inkuramwobo). Umwana
wahambaga nyina cyangwa se nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa
nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro,
hakazamo ibyo guha amata abana b'uwatabarutse. Mu ndamukanyo
z'abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga. Bati "gira inka",
"amashyo"
Nta wakwiyibagiza ko mu byo Abanyarwanda bafatiragaho bagena ibihe by'umunsi, inka yari iri mo.
Baravugaga bati :
* Inka zivuye mu rugo (aho ni nko mu masaa moya)
* Inka zikamwa (aho ni nko mu masaa moya na 15 - ubwo ziba zikamirwa ku nama, ku irembo)
* Inka zahutse (aho ni nka saa mbiri)
* Inyana zahutse (aho ni nka saa moya irengaho duke)
* Inyana zitaha (nko mu masaa yine)
* Mu mashoka (nko mu masaa saba)
* Inka zikuka cyangwa mu makuka (nko mu masaa munani)
* Inyana zisubira iswa (nko mu masaa cyenda)
* Inka zihinduye (nko mu masaa kumi)
* Inyana zitaha (nka saa kumi n'imwe)
* Inka zitaha (nka saa kumu n'ebyiri n'igice)
* Inka zikamwa (nko mu masaa moya).
Uwagendera
byonyine kuri ibi byose tumaze kubona ntiyatangazwa no kubona haravutse
ubuvanganzo bufatiye ku nka. Ibyo bigaragarira
* Mu mahamba : ni indirimbo zaririmbwaga n'abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo zirazwi mu Rwanda hose.
* Mu mabanga cyangwa mu mahindura : indirimbo abashumba baririmbaga
inka zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
* Mu nzira : indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga cyangwa ibibumbiro.
* Mu ndama : indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye
ahantu, bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari n'ubwo
zaririmbwaga mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore
n'abakobwa bahimbazaga izo ndirimbo baziha amashyi.
* Mu byisigo : indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe n'inka zabaga zayashotse.
* Mu myama (mu myoma) : indirimbo zaririmbwaga mu gihe cy'impeshyi, zigisha (zigana ahari ubwatsi).
Abandi batangiye kuyisingiza mu mazina.
Imiterere y'amazina y'inka n'ubwiza bwayo
Mu mazina y'inka abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima
rigendera ku kabangutso. Ni ukuvuga imikoreshereze y'ubutinde
bw'inyajwi.
Babipimye bate rero?
Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore kubyumva.
" Rutiimiirwa ziri mu mihigo "
Turabona
muri uyu mukarago ko inyajwi ya mbere ifite ubutinde bubangutse, iya
kabiri n'iya gatatu zikagira ubutinde bunimbitse, izikurikiyeho zose
zikagira ubutinde bubangutse. Akabangutso kakaba rero gahwanye
n'inyajwi ibangutse, naho inyajwi inimbitse ikagira utubangutso tubiri.
Urugero tumaze kubona rukaba rubara utubangutso 12.
Abasesenguye amazina y'inka babyitondeye basanze
- hari agizwe n'imikarago ifite utubangutso 9
Uruqero : Inka ya Rumonyi
Rutagwaabiz(a) iminega
(i) nkuba zeesa mu bihogo
Rwaa mugabo nyirigira
(i) mbizi(i) isaanganizw(a) ingoma
n'umugabe w'i Ruyuumba
(i)kiiseesuur(a) imbibi
...
- hari agizwe n'imikarago ifite utubangutso 10
Urugero : Inka y'i Nyanza.
Ruti rwuuhira isahaaha
ingabo zihomerera impuunzi
rwaa manywa ya rugemahabi
Inkaburano y'impiingaane
Ya rukanikandoongoozi
Irazimena zigakubita
Zigituruka mu kireere.
...
- hari agizwe n'imikarago y'utubangutso 12
Uruqero : Inka ya Musoni.
Rwiiyamirira yuuhira imbuga
(I) nkuba zihiindura abanyabihogo
Rwaa Miriindi ya Siimugomwa
Imaana yaremye inyamibwa y'Impeta
Ntiibeho urugiingo uyihinyura
Yamara kuyigira intayoberana.
....
Icyitonderwa
: Mu ibara ry'utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere
iburizwamo; inyajwi itangira umugemo ntibarwa.
Akamaro ko kwiga amazina y'inka
Umuntu yakwibaza niba kwiga amazina y'inka ubu hari akamaro bifite.
Uwabyibaza
ntibyaba ari ugutazira. Birumvikana ko muri ibi bihe ndetse n'ibizaza
ntawe uzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya ubuhanga
bw'inganzo iyi n'iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni byiza. Cyane
cyane byagira akamaro mu gihe umuntu yacengera iyo nganzo, hanyuma
yamara kumucengeramo na we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi
buryo. Nka Musenyeri Alegisi Kagame yacengeye iyi nganzo y'amazina
y'inka, hanyuma aza kuyigenderaho ahimba "Umuririmbyi wa Nyiribiremwa"
n'"Indyoheshabirayi".
Byongeye kandi umuntu ushaka kumenya
ubuhanga bw'abahanzi b'i Rwanda ntagere kuri iyi nganzo y'amazina
y'inka, ngo arebe ubuhanga bw'itondeke ripimye, yaba atakobwe byinshi.
Ubwo buhanga bw'itondeke ripimye bavuga ko ntaho rikunda kuboneka muri
Afurika uretse mu Rwanda (Francis Jouannet ), Prosodo1ogie et
Phono1ogie Non Lineaire, 1985, p.73). Ibyo byaba ari nka bya bindi byo
kwambara ikirezi ntumenye ko cyera.
Mu mazina y'inka harimo ko
ubuhanga buhanitse. Uretse ubwo buhanga bw'itondeke ripimye, usangamo
injyana, ari iy'isubirajwi, ari iy'isubirajambo; usangamo ubuhanga bwo
gukoresha ijambo ryabugenewe; usangamo uburyo bwo gukoresha
imibangikanyo; usangamo imizimizo myinshi inyuranye. Usangamo n'icyo
abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo risingiza cyangwa se interuro
y'amagambo asingiza abami muri rusange cyangwa ingoma, hakaba
n'asingiza umwami uyu n'uyu, ibikorwa bye cyangwa amatwara ye. Uwashaka
kumenya imyifatire y'Abanyarwanda bo hambere, agashaka kumenya ibyo
babaga bimirije imbere, yabisanga mu mazina y'inka. Ubutwari n'umurava
birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa.
Byavuye kuri http://umuco-nyarwanda.blogspot.com
A découvrir aussi
Retour aux articles de la catégorie IKINYARWANDA N'INGANZO -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres