Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Imyandikire y'ikinyarwanda 5

UMUTWE WA VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku

Ingingo ya 24 : Mu myandikire ya gihanga (mu mashuri no mu bushakashatsi) imiterere y’amasaku igaragazwa n’agasharu ndyomoso (^) kameze nk’agatemeri ku masaku nyejuru, ku masaku nyesi nta kimenyetso bakoresha. Ubutinde bugaragazwa n’inyajwi ebyiri zikurikiranye ku migemo miremire.

UMUTWE WA IX : Ingingo zisoza

Ingingo ya 25 : Ingingo zose zinyuranije n’aya mabwiriza zivanyweho

Ingingo ya 26 : Aya mabwiriza azatangira gukurikizwa umunsi ashyiriweho umukono.

Kigali, ku wa 2 JUIL 1985
Koloneli Aloyizi NSEKALIJE
Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres