Imyandikire y'ikinyarwanda 4
Ingingo
ya 19: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo
ndomo, ariko akandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.
Urugero: u
Rwanda, u Burundi, u Bufaransa, u Bushiru, i Gisaka, u Murera…
U Rwanda rurigenga
Ingingo
ya 20: Amazina bwite y’abantu y’amavamahanga atari ay’idini akomeza inyandiko
y’aho akomoka, nyuma bakandika mu dukubo uburyo avugwa mu kinyarwanda.
Ingero: Einstein
(Enshiteni) Shumacher (Shumakeri) Fraipont (Ferepo)
Ingingo
ya 21: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga yandikwa uko avugwa mu
kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi
akomokamoo.
Ingero: Cadi (Tchad) Kameruni (
Ingingo
ya 22: Dore ibimenyetso by’utwatuzo n’imikoreshereze yabyo:
- Akabago (.) gasoza interuro ihamya
Urugero: Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
- Akabazo (?) gasoza interuro ibaza
Urugero: Uzajya i
- Agatangaro (!) gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma
y’amarangamutima.
Ingero: - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
- Ni ingwe ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!
- Uramwishe ntibihagaze, urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!
- Ntoye isaro ryiza mama wee!
- Akitso (,) gakoreshwa
mu nteruro kugirango bahumeke akanya gato.
Urugero:
Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi
agakurikiza inama za mwarimu.
- Utugereka (…)
dukoreshwa iyo berekana interuro barogoye irondora ritarangiye, cyangwa iyo mu
nteruro hari ijambo bacikije.
Urugero: Mu
rugo haba ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
Baragenda ngo
bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
- Utubago
tubiri ( dukoreshwa mu nteruro iyo hari
ibigiye kurondorwa cyangwa gusobanurwa, ariko ntidukoreshwa inyuma
y’ingirwanshinga « ti ».
Urugero: -
Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
- Mariya ati «
ibyo uvuze bingirirweho »
- Akabago
n’akitso ( bikoreshwa mu nteruro kugira ngo
batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.
Urugero: Gusoma
neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni ukwitonda.
- Utwuguruzo
n’utwugarizo (« ») dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itanye n’imvugo
isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho. Utwuguruzo n’utwugarizo dukoreshwa
na none iyo iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize
amazinanteruro n’amagambo y’inyunge akabije kuba maremare.
Ingero:
- Igikeri
kirarikocora kiti « kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega »
- Nuko wa «
mugore » arakenyera aragenda nk’abandi bagore
- Ubwo «
Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica » aba arahashinze
- Iyo
utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro hakoreshwa akuguruzo
n’akugarizo kamwe.
Ingero: Umugaba
w’ingabo ati « ndashaka ko ‘inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica’ iza hano »
- Udukubo ( )
dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa se byuzuza
mu nteruro. Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko basoma amagambo
y’amavamahanga aruhije gusoma. Badukoresha kandi ku mazina y’ibihugu n’ay’uturere
by’amahanga amenyereye kwandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, bashaka kwerekana
uko asanzwe yandikwa mu ndimi akomokamo.
Ingero: -
Burugumesitiri yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka
ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende) kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
Einstein
(Enshiteni)
Schumacher
(Shumakeri)
Fraipont
(Ferepo)
Cadi (Tchad)
Kameruni (
Wagadugu
(Ougadougou)
- Akanyerezo
(-) gakoreshwa ku kiganiro kugira ngo berekane iyakuranwa ry’amagambo.
Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo.
Banagakoresha imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.
Ingero:
Mu mvugo
y’abasubizanya:
- Wari waragiye
he?
- Kwa Migabo
- Wamusanze
iwe?
- Niho
namusanze
Mu gukata
ijambo igihe ritarangiriye ku murongo baritangiriye ho:
- Nahuye ihene
ku gasozi nda-
vunika
Imbere n’inyuma
y’interuro ihagitse:
Urugero: Ejo
nzajya mu misa – sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo – ntuzantegereze mbere
ya saa sita.
- Udusodeko
dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo
y’undi.
Urugero:
Yaravuze ati « sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amarariro], keretse
narwaye »
- Mu ntangiriro y’interuro
Urugero: Isuka ibagara ubucuti ni akarenge
- Nyuma y’akabago, y’akabazo, na nyuma y’agatangaro
Ingero: Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka njye kuryereka nyogokuru.
- Ku nyuguti itangira amazina y’amezi.
Urugero: Ugushyingo gushyira Ukuboza
- Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu
Urugero: Rutayisire atuye i Butare hafi y’Akadahokwa
- Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe.
Ingero:
- Burugumesitiri Runaka
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
- Umuryango Gatolika w’Abakozi
- Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, y’icyubahiro, y’inzego z’ubutegetsi, n’ay’ubwenegihugu.
Ingero : Dogiteri Kanaka , Papa Piyo , Komini Nyarugenge , Abanyarwanda n’Abarundi
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres