Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Imyandikire y'ikinyarwanda 3

UMUTWE WA III: Gukata

Ingingo ya 8: Inyajwi zisoza ibyungo « na », « nka » kimwe n’izisoza ibigenera n’ijambo « nyiri » zirakatwa iyo zikurikiwe n’amagambo atangiwe n’inyajwi.
Ingero : - Wakomerekejwe n’iki ?
- Nta cyibyara nk’intare n’ingwe
- Nyir’ubwenge aruta nyir’uburyo
- Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera

Ingingo ya 9: Inshinga « ni » na « si » kimwe n’izindi nshinga zose z’indangahantu « ku » na « mu » ntizikatwa.
Ingero : - Amasunzu si amasaka
- Abagabo ni imyugarizo
- Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri


UMUTWE WA IV : Amagambo y’inyunge

Ingingo ya 10 : Amagambo y’inyunge yandikwa umujyo umwe. Icyakora mu bisingizo no mu migani, amazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije uburebure yandikwa atandukanijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
Ingero : - Umwihanduzacumu
- Rugwizangoga
- Ubwo « inshyikanya ku mubili ya Rugema ahica » aba arahashinze

UMUTWE WA V : Ingingo zihariye

Ingingo ya 11: Ibyungo « na », « nka » bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga ba nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3 (mu nteko)
Ingero: - Ndumva nawe umeze nkanjye
- Ndabona natwe tumeze nkamwe
Ariko
- Ndumva na we ameze nka bo
- Ndabona na ko kameze nka bwo
Ingingo ya 12: Iyo ikigenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe
Ingero : - Umwana wanjye
- Umurima wanjye
- Umuheto wawe
- Amafaranga yabo

Ingingo ya 13 : Impakanyi « nta » yandikwa itandukanye n’ikinyazina ngenga n’insano ngira biyikurikiye. Iyo indanganteko n’insano ngira ari inyajwi « i » cyangwa inyajwi « u », indomo ihinduka inyerera « y » cyangwa « w ».
Ingero : - Nta we mbona
- Nta cyo ndwaye
- Iwacu nta wurwaye
- Ya nka nta yagarutse
- Muri iri shuri nta batsinzwe

Ingingo ya 14 : Ibinyazina ndangahantu « ho », « yo », « mo », « mwo » n’akajambo ko bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo nshinga ari « ni » cyangwa « si »
Ingero: Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka
Si ho ngiye. Rya riba yarivuyemo. Kuki yamwihomyeho? Ni mo (mwo)

Ingingo ya 15 : Imvugo « kugira ngo » kimwe n’ibinyazina biremetse nka « wa wundi » na « aho ngaho » byandikwa mu magambo abiri.
Urugero: Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho

Ingingo ya 16 : Aya magambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: « nimunsi », « nijoro », « nimugoroba », « ejobundi ». Ariko amagambo aremetse nka « (i) saa tatu », « (i) saa cyenda »… yandikwa mu magambo abiri.

Ingingo ya 17: Amagambo nk’aya aranga ahantu (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, inyuma) n’amagamabo akomoka kuri « i » y’indangahantu ikurikiwe n’ikigenera « wa » n’ikinyazina ngenga (iwacu, iwanyu, iwabo…) yandikwa mu ijambo rimwe.

Ingingo ya 18: Bitavuguruje ibivugwa mu ngingo ya 17, iyo « i » y’indangahantu ikulikiwe n’izina ry’ahantu yandikwa itandukanye n’iryo zina.
Ingero: i Butare, i Kigali, i Kibungo



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres