INDIRIMBO N'IMBYINO
Turacyashaka uburyo twongera ubuhangange bw'iyi blog, nyuma tukazabashyiriraho n'indirimbo kuko zirahari kandi zirakenewe ngo tukomeze kumva ubuhanzi bwari buzihishe inyma.
INTIGANDA MU RWANDA
INTIGANDA MU RWANDA
Igisenge
Dukenyere dukeshe imihigo
Twinikize uruhwekereza
Ducurange urukerereza
Turirimbe intwari zo n’indacogora.
Umuvugo
Zesa imirera mu marembo ya Ruhondo
Ab’i Muhura na Gasabo
Bagataha i Kangomba na Mayunzwe
Umusumo wa Gihira na Muyanga
Bagasanga urwa Kabona na Buyanga
R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda
Intiganda, intiganda, mu Rwanda
Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.
Zata amajoro izo ndibori zikaneka
Ab’ibishegu bagashwara
Bakabandwa icyarimwe Nyabirungu
Izi manzi, zambariye kujijura
Kanyarwanda, niyambarire kujijuka
R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda
Intiganda, intiganda, mu Rwanda
Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.
Zanga umugayo ga izo ntwari zikamasha
Ab’i Murambi bakarambya
Zigahunga za nyagwa amabandi
Abahashyi, ba Nyakizu na Nyakira
Baratuze, nibimakare bararinzwe
R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda
Intiganda, intiganda, mu Rwanda
Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.
Zamamarizwa ku Kirembo na Kirimbi
Ab’I Muhanga bati “ni uko”
Inyarwanda nnoneho zirahimbye
Imiryango, yereranye birahwitse
Muraberwe, musanganire urwo rugwiro
R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda
Intiganda, intiganda, mu Rwanda
Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.
Mwa bavunyi mwe turabizi murashoza
Abazi inamba ya rubanda
Barashima nta mpaka uwo murava
Umurego , wakomye urarambe
Murashinge mukungahaze iyo ntego
R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda
Intiganda, intiganda, mu Rwanda
Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.
Padiri Gasipari MUDASHIMWA