MBAZE UMUBYEYI IKIRUTA IMBYEYI
Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi
Mubaze igituma adashira intimba
Kandi yarategewe agatimba
Akitakumbana n' abatambyi
Ngafata umwanya nkanamutaka
N' abe bose bamushagaye
Mu mishayayo n' imihamirizo.
Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi
Mubaze impamvu adakoma yombi
Akavuza impundu nta mpuhwe mu nda
Akarera asumbwa na nyina w' undi.
Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi
Mubaze impamvu aragira zona
Mukome akamo azihe injishi
Mubaze impamvu aseka ajijisha
Nk' uhishe mu nda ishavu rishaje
Boshye ushaka gushira azimura
Agasaza asize iribi imusozi.
Nguhe iki ukunda amahoro ahinde
Ngo ubibe imbuto itarimo nkongwa
Kandi uhunike ahataba imungu
Isuka y' impuha uyime umubyizi
Uragire abawe utavangura
Maze iyi nganzo nyihake umwezi
Mbone ngutake utagira umwera
Nguhunde imivugo itavuguruzwa?
Ni iki kiruta ubushyo bw' Inyambo
Ndetse na Gitare naguterekeye
Bihogo ubwayo yaje n' ibyansi
Nguha amagaju arenga amagana
Nguha iz' imisengo ndanagusenga
Ukabaya gusonza uranansonga
Umbuza kugera no ku isonga
Bucya usizora uranansenya.
Nzane se akanyana gato muri izo
Ndagiye hirya kakirya ivata
Ko uragashima kuruta izindi
Ko n' ubugondo utabukunze?
Cyangwa nziture Bangaheza
Niba ikubuza guta ibiheko
Ndavuga impfizi yo kuzishorera?
Mbese Sine ntiyagusekeye
Iri n' izihaka ndetse n' izikamwa
Yaje iherekejwe n' ibisabo
Ngo amata agwire bibe karande
Ni kuki utanyifurije kuramba
Nk' aho wakamye zitangishira?
Mbe ko zishira nguhe ibiziriko
N' isaso yazo ubone ususuruke
Hato utaziroha mu rusuma
Ugasiga imitima isobetse amaganya?
Nguhe se Inkungu urashira intimba
Hari icyo izahuraho ubukungu
Ngo ugire urwuri rwo kuziragira
N' abashumba bo kuzicunga
Bo uzababonera Indabukirano
Zireke kona nta we uzikoma
Ntizice imbusane inzira y' ishora
Kandi zigane imbuga isukuye
Zanashituweho ibirondwe?
Ko nasobanuje undi mubyeyi
Ndavuga data w' ingeso nziza
Wantumye atandoha na gatoya
Ngo nziguture zigutaramire
Igituma iwawe nta ngororano
Ni uko wabuze ingoro izikwiye?
Reka muhe karame uwo mubyeyi
Yari yampaye ubwe bushishozi
Yasomye kera mu ' Nderabarezi'
Ati " urushako si umushongi "
Ibyo ndabyanga ngo ampishe byinshi
Nsimbagurika ngana i Gikondo
Nsanga iwawe batoba akondo
Mbona uburanga mbuha urukundo
Ntazi ko bugicira urukondo
Nanjye ngo buzibuka iyo neza
Tubone kwivuna urya mubyeyi.
Bumaze gutamira ku biza
Buti " mfite data ukeneye izikamwa ".
Mba mfashe inoti n' iz' imisago
Zigura ingweba zikamwa menshi
Za kijyambere z' ibuzungu
Ndazigutura intugu ziraruha
Nazo uraziheba umbuza gutura
Inzigo uranga uyigira ndende
Ifata mu nda ihagira indaro.
I Kawangwari ni ho nabanje
ARAP MOYI ari we uhatwara
Narahatanze ay' amadolari
N' amahero yo kuguhonga.
Muri Yuganda kwa MUSEVENI
Mukono na Kampala kapitali
Aho nahatanze magana urwiri
Ngo udahonda intozi ukabura isheja
Umaze kugwiza uti " kare Sebo " .
Mbe mubyeyi nguhe iki kindi
Ngo ugane irembo udaca amarenga
Ukamirwe imbyeyi ubagare ahera
Usome ayera ucire amahoro
Maze amahano tuyahe inkota
Kandi uncungure utancuza
Ngo ucinye akadiho ubona bicika?
Ko naguhaye imirima n' ababibyi
Bazi imirimo igenerwa amasuka
Ngo ubone ugwize umusaruro
W' imbuto yera amasaka meza
Wabuze imivure itagira imivumo
Ngo uhishe inturire untumire ntarame?
Insina wenga sinayivumbye
Nta mutsama wo kunywa abatoni
Nta n' inkangaza y' abahanzi
Nta busetura bw' intwari
Nta kagage aka k' abahetsi
Nta gasururu k' abasya urukoma
Kereka inzika ibuza amasano.
Ko nakubonye irya mu kabande
Nkikubakuba nkaguha akaboko
Ngo ugere ku isonga iyo mu mpinga
Ni gute utangiriye akabanga
Nararushye akuya ngo uhashyikire
Aho guhorahoza nk' umuhuza
Ugahatana untobera amazi?
Mbese nzagushyire mu mutaka
Niba ubutaka bugukirigita
Maze ngutambagize ikirere
Bwo uzagaruka usubiye ku isi
Umenye gusaza utanduranyije
Maze untaramire utantamaza?
Cyo reka kwisama nk' incike
Maze utuze nkurage incuke
Ucire umutima utera imbusane
Imbuto idutanya uyime ibigega.
MUPENZI VENUSTE
" Igitonyanga cy' urukundo gitera icyizere cy' ubuzima".
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres