HORA NZAZA
Ka kanyana nashimye
Kamwe k'ijuru ry'umwezi
K'ijosi ry'umutari
Kahogojwese na nde
Yo kabura ako keza
Ngo mucyahe bikwiye?
Niba umutima utera
Y' uko nabyinnye umutaho
Ukagira intimba iteka
Yo kutambona iruhande
N'abakubaza banjwa
Ngo bamenye uko tuzahura
Batazi uko twahuye
Barata inyuma ya Huye
Kuko intebe ya twembi
Ihora iganje iteka
No mu busitani bwa Nyagasani
Aho urukundo ruzira gukonja.
Hora nzaza,
Imyuzure y'umutima
Nterwa n'amarira untura
Itazatuma ngira icyunzwe
Ejo nkazabura icyusa
Mu mayira nca ngusanga.
Impamba si iyo nsenga
Cyane ko mfite uwo nsanga
Ntabwo iminsi izaba umusenyi
Inyoni ntizahamagara isake
Ngo biririmbe ntasesekaye
Nyaruka cyane kurusha inyawu
Cyangwa umurabyo uvuye mu bicu
Ingoyi y'umuruho nyihe ikiboko
Maze uruhuke nkuvunye ihobe
Nguhe urukingo rwica irungu.
Hora nzazana umubavu ukunda
Nsige iyo misaya y'umuseno
Nkurore amaso y'urunyenyeri
Ndetse na ya nyinya irasa cyane
Urusha bose guhora ikeye
Nshire urukumbu nkuroye wse
Aho mu nda wagize zeru
Kandi ahandi ari ijana risa
Ndavuga imbavu zishyira amatako
Ntaretse intege z'amaribori
Zituma ingendo utayinginga
Ngo njye wakwerejweho ubutore
Nzakwe nduzi uri uw'icyezi
Cyeza uyu mutima ugutaka
Nk'uko byagenwe na Gihanga
Mbone ntegure ya miringa
Isa n'urugori rutega abeza
Nkugire urwego mu bo nashimye.
Hora nzaza nk'akaririmbo
Nze nkuririmbira izo ukunda
Nti" Uri akazuba karashe neza
Kamwe kamurika ntigatwike
Kandi kamurikira ibikari
Bikikije umutima ugukunda".
Hora nzaza nduta abo uzi
Nzaza nkongorera akabanga
Nzigamye imyaka maze imahanga
Kandi uburezi twarabusomye
Ngaho heka turere twembi
Nkugire ikirezi kiruta ibindi.
Hora gahunda ntabwo itinze
Kandi imihamda iharuye neza
Niba itarigeze n'umuganda
Ntabwo yangamburuza umugambi
Na Nyabarongo ntabwo inkanze
Ifi mu koga si ubufindo
Icyo ni igihano Adamu yampaye.
Nzoga magari ariko ngusange
Amaganya nzayatere umwotso
Umwotsi w'intimba n'agahinda
Nzabitere ishavu mbiganze
Amage ature ukubiri natwe
Maze ngukande aho wikanga
Untere inkunga nkurage inkanda
Nguhe urukundo ruzira inkiko.
Hora nzaza nzanye amaturo
Nguhe ibikari byuje amatungo
Nkureme agatima ugire umutuzo
Ugwize amata atemba imitozo
Amatama atohagirane itoto
Umuteto wihariye w'ubutoya
Ube umutako w'umutima wanjye.
Ayo urira anyagira umutima
Na roho ubwayo ntiruhuke
Iyo itekereza ko utakigoheka
Irara amajoro igushushanya
Usa n'akanayange mu Ijuru ryiza
Tuzatura ingoma ibihumbi
Ijabiro Jambo nampa ijambo
Nziruhutse mbigire ubuhamya
Nti" nzagukunda ndenze imyaka
No mu busitani buzira iherezo".
Hora sinzaza nk'iya Gatera
Ntabuza intimba byagutera
Kandi nshaka ko uwo ubitera
Atagira inturo aho ngeza amaso
Ahubwo ahinga ahataba umwero
No mu kamazi k'abasamara
Akitwa umwasama w'ikirenga.
Hora nzaza nkuraga incuke
Kuko na kera sinta ibiheko
Naho Gishegu iharirwe akamo
Niba kandi igomba injishi
Kugira ngo ibashe ijyemo iyayo
Iyo ni imirimo igira Abahanju
Izaba yatannye bayite ishyanga
Kandi i Rwanda ntiterekerwe
Itamenya konsa iyo si imbyeyi.
MUPENZI VENUSTE
"Igitonyanga cy'urukundo gitera
icyizere cy'ubuzima"
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Mupenzi Venuste -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 440 autres membres