GIRA IBAMBE
Intashyo yawe nayibonye
Kandi nayisomye ndayumva
Ntereka akanya gato nduhuka
Hashize umwanya ndayicurura
Ntabwo mbeshya ariko iragoye
Ndabona uhanga ugahimbarwa
Ukavuga ibyiyumviro byawe
Nkumva cyane unteye inyota
Yo kumenya impumeko y'abandi
Abandi wavuze mu iyi nganzo
Ahantu uvugira ntuhatobora
Usibye yenda kuhashushanya
Ngo hera akabuto kitwa amahoro
Ngo Impuha zaho zaragimbye
Ndabaza google ko ihazi
Ndebe niba hagera ubwato
Cyangwa cya rutemikirere
Nangwa nzende izi mbago zanjye
Nze kuhasura nshire iyi nyota
Ntiwumve icyaka si cyo nkubwiye.
Ni uko rata twikomereze
Ndabona intimba mu iyi nyandiko
Nkabona akajinya kagusabitse
Ndabona ushima aho uri none
Kandi ukagaya ahandi wahoze
Ndabona ushima abo mukibana
Ngo ni ababyeyi barera neza
Ukiha kugaya abo mwabanye
Kandi ndumva na njye mbarimo
Mbwira impamvu yabiguteye
Mbwira ahantu uvana amakuru
Atuma utaryama ngo usinzire
Ugahora wikanga sakabaka
Zigatuma izuba riva ugihanga
Ushaka inganzo yo gukomeretsa
Kandi habaho izindi nganzo
Nka zirya nakumvanaga nkikumenya
Zirimo amahamba ajimije cyane
Atera abari ibitotsi byiza
Inganzo yawe yihindukize
Usubire mu irya y'urya munsi
Turi muli salle yo muli halle
Ubwo wamutakaka urya mubyeyi
Umuvuga ukuntu kwiza cyane
kandi shenge nta buryarya
Ko ari umuhire asa n'amasimbi
Ko ari umubyeyi ugira urugwiro
Birya ni kamere ntibivaho ibango
Na njye ni ko amatwi yampaye
Nimpuguka nzakomeza ibi
Byo kukubwira ngo gira ituze
Uhorane Imana ugire urugwiro
Ujye mu nganzo urusakaze
Cyane cyane uvuge umutoma
Aho nguherukiye ni wo ukunda
Biranakubera uwumanukura
Uvuga igisusuza ibyago byacyo
Gihuye n'inkono icaniye
Nzahuguka ngume nkubwire
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Mupenzi Venuste -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres