Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

MBERA UMURAZA

MBERA UMUHUZA

Nagenze amahanga
Ngira ngo habayo abeza
Nkenyera amadarubindi
Ngo mbitegereze neza
Ntazabarirwa n'undi
Biranga ndashoberwa
Nsanga ubarusha uburanga
Sinaca no ku muranga
Kuko nabigize umurava
Wo kukugira umuraza
Ku karago k'urukundo.
Wabyakiriye neza
Ndabika nshyira mu nda
Ubikeka umushari
Nguhata ubushake
Urabirora urashima
Uti " nyaruka bwangu
Uze duhuze urugwiro
Urugo ruragushaka
N'urukumbuzi rwinshi".
Nuko ngira umurego
Wo kurata iyo ntego
Yo kukubera umugaragu
W'urukundo rukeye
Rutazata umurongo
Nk' urwa Sesabayorê
Wikanze umurengwe
Agaterera agatimba
Yabona isha itamba
Urwo yambaye akarubamba
Atazi ko iyo ntimba
Izamuraga agahinda
Na ndetse ko iyo ntero
Itazanyura abatambyi.
Sinatinze mu mayira
Ya Toronto ku kibuga
Aho narebaga indege
Uko ziguruka zigenda
Nanjye ari ko nkurota
Hafi gufatwa n' indege
Bucya nguhata urusinga
Nsanga uboha agasambi
Uzansasira ngusanga ;
Uti " biture masenge " ;
Iyo nkuru ndayitanga
Ngo abibwire ababyeyi
Ko bibarutse akanyange.
Naraje ndakurora
Akana ko mu jisho
N'ibyuzuzo by' uburanga
Nshimira Umugenga
Wakunogereje neza
Mu ibumba rihiye
Ndicara ndatuza
Ari na ko nicuza cyane
Indaro mbi naraye
Kera ntari kumwe nawe.
Waramfubitse ndashyuha
Mu museke w'abakunzi
Umpa inseko isusurutsa
Unsindagiza neza
Ku isaso idahanda
Sinacurwa na rusake
Ngo itambuza kunogerwa
Nkwegereye cyane
Uba umpaye inyongera
Uti " mvumye uwakubanje".
Mu gicaniro cy'ubushyuhe
Bwiza bw' urukundo
Gitonyanga ku mutima
Nk' umushongi w' uruyuki
Nikiriza natwawe
Nti " uwo yahariwe imivumo
Ubu nguhunda imivugo ".
Narapfukamye ndasenga
Nshimira uwaguhetse
Wakureze atakuroha
Ngo numbera umuraza
Unsegure unogereza
Maze bucye umperekeza
Unsekera uteze neza
Tumushyiriye imbyeyi
Ibereye ubwo bwiza.
                      MUPENZI  VENUSTE
        " igitonyanga cy'urukundo gitera 
                       icyizere cy'ubuzima ".



13/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres