Iyi mpyisi ni Bihehe
Iyi mpyisi ni Bihehe;
Ni inyana ya Rubebe
Umwambari wa Mahuma
Rugara rw' amagambo
Ruhuragura amahomvu
Ni gito nka Maheru
Baneti mu batoni
Nimuyihe akato
Dore yigize intyoza
Itaramenya gutyaza
Ngo yiteze akazana
Ntimenya akazaza
Ko ninutsa buzuru
Izakubitwa ubuzutu !
Iyi mpyisi ni Bihehe.
Iratogota itagira itama
Ngo irahemuza uyihetse
Ngo iravuma uwayivuye
Ngo iratuka uwayitamitse
Ngo irahima uwayiruhiye.
Dore irasaba uwo yimye
Irahunahuna busambo
Ngo yatumenera ibisabo
Ngo ni ingabo y' itiku
Izi gutoba amatora !
Murayime agahenge
Dore ni yo Bihehe
N' ubu igishaka imbehe
Ngo irayoboza mu mutaka
N' amatiku ku mutima,
Muke itunze wo mu rutiba.
Erega ni yo Bihehe !
Dore iromongana cyane
Iravuga nk' iyatobotse
Nta burere kumutima
Ni ibitutsi mu bwonko
Isa n' iyasizwe n' isi
Ntigira isura bumuntu
Isa n' ubwirakabiri
Ni isogi mu nyabutongo
Ni yo nkongwa mu mbuto
Ni ubwandu bweze ku irembo
Ni ihembe ryashiutse imbusane.
Bitati bitagira ubufura,
Cira birarura.
MUPENZI VENUSTE
"IGITONYANGA CY' URUKUNDO GITERA ICYIZERE CY' UBUZIMA".
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Mupenzi Venuste -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres