Umuhoza wanjye
UMUHOZA WANJYE.
(Par Mupenzi Vйnuste)
Umutima uratera nk' uwanyuzwe
Ntugihumeka nk' uwanyazwe
Kuko wabonye ya nyenyeri
Mu ijuru ry' ubuhoro nahoze ndota
Uwaruse bose nkesha iyi nseko
Mama ashimira ubukazana.
Simushima ntashishoje
Si umwe urushinga atagira shinge
Sinshushanya asanzwe asharamye
Imana yamuremye yabishatse
Iramunogereza imwima inenge.
Si nkungwa mu bakobwa
Ni Mukobwijana mbanye Ijabiro
Ni igisubizo cyo kwa Jambo
Si ya nshinzi yo mu Bashingwe
Ntarushinga ari umushari.
Si ya nkware y' imihana
Batahura bahonga
Ntabwo akwiriye ako kaga
Nk' umwe urihwa bamuroha
Ku karago k' umuruho.
Si ya nzobe y' ikizinga
Nka ya nyana ya Mwкeru
Ni umweкre mu baвri
Ntabwo yigeze umwкerв
Ngo asamarire umweкra
Ni umwari uzira umwaвga.
Ntabwo asenga asebanya
Ni agakiza mu Bakizwa
Inda yashimye ititotomba
Ngo wumve mu mbere ivovota
Boshye ivugutiwe umubirizi.
Umubiri wose ni umuseno
Ntuwuharaga ngo wumve uhanda
Si uwo asiga ngo agire isura
Agira amasano n' Abamarayika
Rurema yagabiye kuba beza
Ngo babe urumuri rweza imitima.
Agira ubwenge buzira ubwana
Burimo ineza itarushya ubwonko
Akagira isura idasebya isфoko
Asa n' akazuba karashe neza
Akaba umuganaga w' izo ndota.
Njya kumenya iryo hogoza
Hari saa kumi za Kamena
Nkikoza intambwe i Kanani
Ngira ngo ni intumwa ya Jambo
Impaye ikaze aho Ijabiro.
Anyeretse icyangiro mu matwara
Mba ngize intwaro yo kumutwara
Nca mu byatsi ngo ndore ibyansi
Naho imitozo nasukuye
Ngo nzamukamire izidateka
Ngo nzamuhembe ubutamuhenda
Kuko aberewe no guheka.
Ngo nsimbuke ngana ikirambi
Ubwo naraye ntaraye
Mba muteye urusinga
Ntamukina urusimbi
Ngo aseruke ntasuhuka.
Yaje avuna umurimbo
Ndasimbuka mugwa mu nda
Abayakirana agatwenge
Ko ku gatima katwawe
Nk' akaruhutse umutwaro.
Narizihiwe musanga
Andebana ubushake
N' umushinga w' urushako
Nti " shira ishavu ndashimye ".
Yatendeje ingohe andeba
N' indoro yuje ubutoni
Aratereka ndasarikwa
Umutima uta ibitereko
N' umusonga w' intimba
Y' agatimba nataye
Nari nambitse intare hirya.
Ni keza kazira ikemange
Nahaweho agahozo
Ngo ejo ntasazana ikiboze
Kandi hari iryo hogoza.
Ni akanayange karuta izindi
Ni akanyambo ko mu nyamibwa
Ni agasimbi ka roho nziza
Mbonamo agasaro nsinzira
Bugacya ngasingiza rikarenga.
MUPENZI VENUSTE
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Mupenzi Venuste -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 440 autres membres