Kanyana nkumbura i Kanani
Kanyana nkumbura i Kanani
Keza gatura roho yanjye
Kami kanjye se uracyakoma
Ko udatebuka ngo ufate akayaga
Ko mu mizabibu y' i Kanani ?
Hari umunsi nkubura nkababwa
Nkarabirana ibi byo guhwera
Uzi ibisusa uko binogerezwa
Umwuka w' inkono iyo ubihonze
Nafata agacucu mu busitani
Nkabona uturabo dusa na roza
Turabya cyane nk' indoro yawe
Nsoroma iteka iyo nakurose
Ngashyira ku mutima ngo ngire ituze
Nkumva ineza intashye mu nda
Ngafata inganzo nagize inkingi
Yo kugutaka nkiri ubukombe
Ngo nzarenguke ngana ubukambwe
Nkugize agasaro kamara isari.
Ngaho ngwino hari akazuba
Ka kazuba uzira guhunga
Karasa kakunogereza isura
Rurema yasize yiteguye
Ngo ejo kataguhungiza ugahonga
Ugahungabana nkabura amahoro.
Ngaho banguka uwo nashimye
Kuko naguhisemo nshishoje
Nzanira ya ndoro mpora ndota
Urusha bandi kuba urunyonga
Boshye akanyana karora izuba
Ko kuri Nyambo ikamwa ivumera.
Ngaho seruka usukirwe impundu
Naho ukunzi njye nshire impumu
Nkurore amatama acira amazi
Ngukore amatako atemba ubuki
Nkubone ikibero cyera urubuto
Rurusha inziza zo mu busitani
Kugira icyanga kimara icyaka.
Hari n' ikindi ga urusha abandi
N' uwagenda atabona ahandi
Nka cya gituza ngiramo ituze
Kiremye ku kabiri k' umuteja
Boshye uruhinja ruvutse neza
Mu museke mwiza usa n' amasimbi
Ngaho nsanga nkivunye ihobe
Ugire itetero bibe amateka
Umutima utere ugana mu wawe
Ubuhamya bundi bwava hehe
Ko utagutunze muraga intimba ?
Hari na rya josi ry' urwego
Boshye akanyana gafite itetero
Kavutse ku rugero rw' inyambo
Ngo nigasimbuka kansanga
Maze ngasanize imisango
Nti " kukurota mbigize impamba ,
Kandi ntazarira ku Ruyenzi ".
Nyaruka cyane nk' umucyo ukeye
Umuteto ugwire uroye amatunda
Y' ubusitani bwa Kanani
Burimo akayaga koza imitima
N' utujwi twiza tw' Abamarayika
Rurema yatoranyije mu beza
Maze bahanika bayitaramira
Nkumva habuzemo akajwi kawe
Wamenyereje unkiza irungu.
Gira umurava nkurore iranga
Nshire n' iraba ushyitse ikirambi
No mu mirambi ishashe ya rubaho
Tubeho twembi umudendezo
Iminsi izisunike umusubizo
Ukiri isimbi nkomaho isinde
Ngo ntasuherwa maze gusaza.
Sibo y' intore nzakurata
Ndoro y' ububoro nzaguhonga
Mbwira wenda mpanike cyane
Kandi ndenze Nyiramubande
Niba wihishe mu kabande
Itakunyima nkabawa impande
Kandi impinga nyibaza impamvu
Nkumva ntayo iyo iragatabwa.
Mbona akanyange nti " dore araje "
Ubwo ryarenga rigana mu bicu
Kagakurikira koga ikirere
Nanjye imutima nti " biri hafi,
Buracya kaza kumara ibicuro ".
Ese nzagufate mu kayaga
Gahita kavuza ubuhuha
Mu mizabibu gakiza icyunzwe
Boshye unyongorera ko unshaka
Cyangwa nzagufate mu mubavu
W' utu turabo tw' ubusitani
Niba wihishemo untegereje
Gaho tera ndakwikiriza.
Nyaruka wirukane ibyo bicuro
Maze bishonge nk' ibyashobewe
Wowe nkumbura nk' umushongi
Dore ko ubuki uburusha icyanga
Cyezamutima mbishishikare
Njye washimye nkugire icyatwa
No muri byose ngukize ibyonnyi.
Mu cyambu cya roho iyi igutaka
Harimo umwanya utavogerwa
Nagize uwawe gira utebuke
Nk' umucyo utambamuye mu cyoko
Sokokwiteke ndagutashya
Nsengo yanjye ni wowe mbwira
Tetero ry' abato ndagutegereje
Tunoze inama iduha umubano
Duhashye umwanzi uduhiga twembi.
Indahiro ndahiye nzakurata
Nzagukunda ingoma ibihumbi
Ingobyi yaguhetse nzayihonga
Amagana meza yo mu Nyambo
Maze amarembo atahe amariza
Yo kuri Marebe ntashira irora.
MUPENZI VENUSTE
(Igitonyanga cy'urukundo gitera icyizere cy'ubuzima)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres