Byumve uhore
BYUMVE UHORE ( Par MUPENZI Vénuste)
Uragira uti:
" Mupenzi Mupenzi Mupenzi
Uhora utuvumbya ku iyo nganzo
Maze abakumva duteze yombi
Tuyicurure nk' inzoga iryoshye
Abatayumva bakabinnyenga
Bareke banjwe batagutoneka.
Singukeza nturi umwami
Ndavuga bigezo sinkoroga
Sintananga intanago iveba
Uwo twanywanye utagira intimba.
Iy' Abagesera si yo waciye
Ntiwanaciye zimwe z'icyanzu
Abenshi banyuramo bububa
Wowe wanyarutse izuba ryaka
Wemye nyamara umutimautimbya.
Uwo wahinze wameze imbagara
Garuka bwangu maze uwubagare
Kuko aho uhinga ugasarura
N' ubwo zaba zitwa amahore
Zimaza umunsi udacya ngo wire.
Uwo wakonze ni ubukonde
Naho abakwatira bagutiza
Bavuza urwamo rwo kwishima
Uwo munyago utagira nyirawo
Umurima utohagiye urawuzi
Kurusha iyo siha yo ku irembo.
Yibuze icyuho ugaruze ibyawe
Usorome izawe uhare iz'abandi
Uragire neza zimwe wagabiwe
Urwuri rwazo urukome ibyonnyi
Uzagororerwa uzanashimwa.
Nyaruka urebe ko utisanga
No mu basenga batasinze
Iyomu Gisope no mu Kabagali
Ahoku Kibuno no muri Safari
Iyo mu Mekebe kwa Mujik
Bateze amasonyura iy' ubusamo
Usange Bihogomaze ihogombe."
Nanjye nti:
" Wimbwira kumira umuriro
Byumve neza si amarenga
Bihogo ukeka ko igihogomba
Yibare uvanamomk' igihombo
Banza uzayibonere amahembe
Kukondagira iziteze neza.
Banza uzayikize Muryamo
Kukokuziramo Ubushita
Bituma inkuyo ntayiha umwete
Sinyishiture nk'inyambo
Kuko itizihiza amahamba
Kandi ikarushya inzira y' ishora.
Rugira wangize imbuto yera
Nk'iriba ritemba ay'urusaro
Rimara inyota iz'indangamirwa
Ntabwo yamparira kuzongwa
Ntagira nk' iyo irimo muzunga
Hato ntazavumwa n' umuzungu
Nzira y' uko ndagira inkungu
Kandi namagana agakungu.
Yireke iminsi izayisunika
Itagira uyikiza umuryasenge
N'intege zarabaye inteja
Maze ubwo izibure mu ntambwe
Isigare igenda amwe y' intamire
Isaba ibisingizo ngo imare umunsi.
Sigaho nihakirwe bumanzi
Mbigire inamahano i Kanani
Gusaba icyororo uwo nkeza
Azampe ishashi ishibutse neza
Izajya irisha ishima ubwatsi
Kandi ishoka aho nashishoje.
Yireke izaheba iby'ubutore
Igere n' aho iryozwa umukamo
Impinga zose ziyiha akamo
Reba neza mu bushyo bundi
Toranya neza mu z' Umuhozi
Zirore zose zirimo Umuhoza
Kandi nziza ibereye ibihozo.
Mbwira wenda ngaruze izayo
Nkore mu rwambari rw' intwaro
Nyakiyabo nyihe umugongo
Amaguru nzayahendahende
Adatuma amaboko agira umurava
Wo guha imbuto umurima utera
Inkiko nitabyara umugaru
Mushushwe n'iyo siha yo hanze
Byose nzabiteme imirizo
Maze incuke nzihe agaciro
Bihogo icyaha nikiyiganza
Ikagira icyusa mu kwigorora
Ntabwo izabura ingororano."
MUPENZI VENUSTE
" igitonyanga cy' urukundo
gitera icyizere cy' ubuzima".
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres