IBYAHISHUWE
Wowe nsogongeza iyi nganzo
Reka mbiguhe ubyumve uhore
Hato utazangaya ko natinze
Kandi waramenye ko natashye
Ukaba nta mpamba wampaye
Ngo njye guhumuriza abo nsanga
Ngo bamenye y' uko washyitse amahoro
Dore wafashe iy ' Abagesera
N' ubwo nta nkuru mbi wasize.
Warambejije aho nagiye
Ntabwo wambajije uko nagiye
Kandi ya nyama y' umuhigo
Kare nakekaga ko ari ihoho
Narayimize ivugira mu nda
Hafi kumpagama mu muhogo
Aka ya mbeba izira akaryoshye.
Aho hantu umbaza ni heza
N' iyo uhageze uranaharara
Wahahinga ugasarura,
Hera imbuto zitwa amahoro
Hariyo impuha zitagira ubugi
Ntabwo zikomeretsa ubugingo
Dore ko ari impuhwe ziganje
Zitatuma uhungabana cyane.
Ntabwo nsoroma ku giti cy'amahwa
Nka kimwe nasize mu wo nakonze
Ukorera kikaguhina inkokora
Wakibagarira ukababwa cyane
Wagisasira ukaraswa nabi
N' imihini yacyo itera amabavu.
Aho hantu ndahakubwira
Hariyo ababyeyi bazi kurera
Batagurukana n'ibiguruka
Boshye abakumbuye kubyiruka
Kandi baribarutse urubyiruko
Rumwe barwanira uduce tw' ungutiya
Boshye abamazwe n'agashungo
Mu ngeso ntindi zo gucumura.
Intashyo watumye yaje iguruka
Nyisoma nicaye mu mfuruka
Numva insaba kuzagaruka
Dore ko nta ngaruka bigomba
Kurora imyaka nasize yera
Gukoma akamo cya gisiga
Kirimo kona imbuto ziteze
Ndetse na ya siha yo ku irembo
Isoroma isandaza ibyo isanze
Isahura cyane ishyizeho umwete
Birya nabibye niyushye akuya.
Narumvise nsera mu nda
N' iyo kandi inkuru ziraza
Amaguru zayarushije Sarwaya
Zaranyarutse kurusha umuyaga.
Numvise ko za Sakabaka
Zihora mu bicu zirekereje
Ko hagira usohoka ngo zihe iryinyo
Muri ya mishwi nasize icuka.
Ngo ya nkoko yabaye inkware
Ngo ikwiye akamo itaroha izindi
Dore ko itera igaterera iyo
Ngo amahuri yayo yuje amahano
Yuzuye ibihuru iyo mu mihana.
Ngo ya Mutamu yarasizoye
Ngo yahauye na ya mpyisi Bihehe
Ishyira ku mbehe irahimbarwa
Ikubita ubuvumo irisegura.
Ngo ya bihogop ntabwo icyonsa
Cyane ko izwiho kuba iya Mweru
Ngo ahubwo yabaye nyakijoro
Ngo irara igenda inzuri zose
Izayo ziboroga mu kiraro.
Erega na burya yari Sagihobe
Dore ko inyange yera amababa
Ariko umubiri ufite ubusembwa
Cyangwa umutima ari ikijuju.
Ntugakangwe n' imbwa y' inzungu
amabara yose ntayibera
N' iyo niyorororeye ni uko
Kabone n' iyo yaba ubururu
Cyangwa umutuku uhiye neza
Nk' inzobe nziza inyerera cyane
Boshye urubura rwo mu bukonje
Ubu bw' i Burayi bwayiraruye
Burya ni uruhu yifubise.
Erega intare ntiba umuntu
N' iyo wayambika agatimba
Ntishira intimba ngo ubone ishimye
Ahubwo ihora ishavuza imitima
Utayihunga ikaguha iryinyo.
Ni igikoko nareze imyaka
Kitamoka cyane ariko kiryana
Naciye kuri nyina ari ikibwana
Ngo ngikize inzira y'amavunane
No kuva ku ivuko intungamubiri
Ndakusanya ngo gishime igaburo.
Nta nyamaswa yitegereza
Nticyaguheka uri ku rugendo
N' iyo unaniwe ukagwa agacuho
Kirikomereza urugendo
Bugacya kimokera mu rw' undi.
Niba ukibona hirya yanjye
Si uko kibuze amatovu iwanjye
Ahubwo ni umwijuto w' ikinonko
Ni ukutagira intera mu bwonko
Ni kwa kwitera akazana
Ntushishoze ngo umenye akazaza.
Amaguru atambereye ibinanira
Ngo ntonekwe cyane n' iyi myate
Naza wese nshyizeho akete
Ndetse ngusange aho ku cyate
Nkubaze igituma unsiba mu bawe
Nk' aho navuze ayica impfizi.
Ntabwo nkabiriza iyi nganzo
Ubyumve neza bibe umugambi
Maze umbwire tunoze ingingo
N' iyo byaba ari n' ibiruhije
Byaba biruta ibyambabaje
Maze dusangire insina ikonje
Twembi twibukiranye imyaka
Na ya myaku yahise igende
Nka Nyomberi izagwe ishyanga
Ishyamba ryacu ribe ryeru
Kandi ryera ihirwe ku mitima.
Naza cyane nk' uwisanga
Wenda IRYINYO twarisura
Na ya mirishyo yo mu GISOPE
Cyangwa igisosi cyo muri SAFARI
Tukikura ka KABAGARI
Kabamo itungo n' inyamunyu
Bituma bose uko bahagenda
Baryoherwa ubudasigaza.
Nazagaruka nshize urukumbu
rwa wa MUKEBE utumara irungu
Ndebe UMURERWA ko ashagawe
Maze muryohereze imisango.
Wanditswe na MUPENZI VENUSTE
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres