Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Cyono ngwino


Cyono ngwino

 

1.      Ese disi kuki iyo nkurabutswe

mpita ndabirana umutima ugahaba

Ese disi kuki iyo umvugishije

mba nk'igishushungwe ngahita mvugishwa

 

R1/Ndagukunda isigaranywe n'ab'indyadya

Izina sherie rishirana n'agahararo

Jyewe nahisemo kwirinda icyakubabaza

 

2. Bura rero iyo unyitayaho

nirya akara nkaryumaho

Cyane cyane iyo ndi mu bandi

burya mba mbona ari nka tombola

 

            R1

 

3. Kuki disi aho mba ndi hose,

ari wowe iteka mba ntekereza!

Kuki disi ibyo nkora byose,

mba nizeye ko bizaba ibyabwe!

 

            R1

 

4. Kuki disi ukuvuze nabi

numva namwahira nkamwumvisha!

Kuki disi hariho abakumbuza

aho kubumva nkumvirana!

 

R2. Ukwanze na njye ntaba ankunze

Tubihorere ntabwo ari bo mana

Jyewe nasanze ari wowe mahoro yanjye

 

 

5. Ubu se shenge mvuge iki kindi

ko urwo ngukunda ruzira uburyarya

Cyono ngwino ngwino ndebe

hogoza ryanjye usa n'uhogomba

 

R2



14/07/2008
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres