Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Mariya Roza

Mariya roza

 

Mariya Roza

Wowe mwana wankunze ntarakubona

Ukantumaho umuntu ngo ambwire yuko unkunda ooh Roza

Yanteye amatsiko atagira urugero nshuti muvandimwe.

 

Buri munsi nahoraga nibaza

Nti mbese ubundi nk'ubwo uwo mwana asa ate?

Ngahora nifuza nti icyampa ngo uwo mwana na njye mubone maze mumenye

Maze imana y'u Rwanda mbona irakunzaniye disi Mariya.

 

Nkigukubita amaso shenge Roza

Wanyuze umutima ngukundira aho

Birenze kamere, noneho ubwo unkunda

Sinzaguhemukira habe na limwe

Cyo ngwino tuganire unkunde ngukunde abanzi baganye (refaire tout)

 

...........

 

Roza, roza mama

Roza, Roza, Roza, Roza

Amatsiko avanze n'ibyishimo

Byatumye ngukunda ntarakubona

Ihorere shenge Roza unkunda ntiwataye igihe cyawe.



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres