Mariya Roza
Mariya roza
Mariya Roza
Wowe mwana wankunze ntarakubona
Ukantumaho umuntu ngo ambwire yuko unkunda ooh Roza
Yanteye amatsiko atagira urugero nshuti muvandimwe.
Buri munsi nahoraga nibaza
Nti mbese ubundi nk'ubwo uwo mwana asa ate?
Ngahora nifuza nti icyampa ngo uwo mwana na njye mubone maze mumenye
Maze imana y'u Rwanda mbona irakunzaniye disi Mariya.
Nkigukubita amaso shenge Roza
Wanyuze umutima ngukundira aho
Birenze kamere, noneho ubwo unkunda
Sinzaguhemukira habe na limwe
Cyo ngwino tuganire unkunde ngukunde abanzi baganye (refaire tout)
...........
Roza, roza mama
Roza, Roza, Roza, Roza
Amatsiko avanze n'ibyishimo
Byatumye ngukunda ntarakubona
Ihorere shenge Roza unkunda ntiwataye igihe cyawe.
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres