Martha
Martha
Hari ku italiki ya cumi n'imwe
Z'ukwezi kwa feburuwari
Ni ho nagiye gusura Martha
Nk'uko yari yabinyemereye
Mu guhaguruka sinagiye jyenyine
Naherekejwe n'inshuti yanjye Kaberuka
Nk'uko ntacyo nigeraga muhisha
Ubwo ngo agiye ku kundambagiriza
Ubwo inzira twayiriraga kuyimara
Ni bwo nagendaga muratira Martha
Twaruhutse tugeze kuri canon
Ubwo turakomeza turagenda
Twasanze yadutegereje ku irembo
Nk'uko na we urukumbuzi rwose
Muri uko kuramukanya kw'abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso x2
Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze
Kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo
Inzeko nziza si jye yahabwaga
Indoro nziza si jye yarebwaga
Byose byahabwaga Kaberuka nikururiye
Ntibyatinze numva inkuru y'incamugogo
Ko Kaberuka yivuganye Martha
Ubwo nibuka n'ukuntu nakundaga Martha
Ubwo nibuka n'inshuti yanjye inciye inyuma
Maze amalira alisuka
Uwo mwana nagende yaranshavuje x3
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres