Ubaye uwa nde?
Ubaye uwa nde
Yewe mukobwa mwiza we,
Uribuka igihe cyose nagukunze
Nizera ko tuzabana ye iteka
Buri munsi nkabyuka mu museso
Nkajya mu kazi nzi ko ndi gutegura irugo rwa twembi
Tuzibaniramo kugeza kera
Ibyo disi we ntiwabyitaho
Mu minsi micye mbona ibarwa yawe umbwira ko wabonye undi mwana ugukwiye
Ngahora nibaza ikibi nakugiriye nkakibura
nkajya mbabona mutemberana munezerewe
Murebana mu maso n'ibyishimo byinshi ayiwe
Naho jyewe amarira akisuka,
nkagomba kwicuza icyaha ntigeze nkora
hashize amezi atatu numva yuko inda ari nyarwege
uyikesha uwo wikundiye
ahubwo icyambabaje disi we
ni uko uwo musore wakunze
ubu yiberanye n'undi mwana witonda
Oooh ubaye ute?
Yooo wihogora?
Ubaye uwa nde mwana nikundiye
Wishinze utagukunda akwicira ubuzima
Mbese ko wamukunda bitoroshye
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres