Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ubaye uwa nde?

Ubaye uwa nde

 

Yewe mukobwa mwiza we,

Uribuka igihe cyose nagukunze

Nizera ko tuzabana ye iteka

 

Buri munsi nkabyuka mu museso

Nkajya mu kazi nzi ko ndi gutegura irugo rwa twembi

Tuzibaniramo kugeza kera

Ibyo disi we ntiwabyitaho

 

Mu minsi micye mbona ibarwa yawe umbwira ko wabonye undi mwana ugukwiye

 

Ngahora nibaza ikibi nakugiriye nkakibura

nkajya mbabona mutemberana munezerewe

Murebana mu maso n'ibyishimo byinshi ayiwe

 

Naho jyewe amarira akisuka,

nkagomba kwicuza icyaha ntigeze nkora

 

hashize amezi atatu numva yuko inda ari nyarwege

uyikesha uwo wikundiye

 

ahubwo icyambabaje  disi we

ni uko uwo musore wakunze

ubu yiberanye n'undi mwana witonda

 

Oooh ubaye ute?

Yooo wihogora?

 

Ubaye uwa nde mwana nikundiye

Wishinze utagukunda akwicira ubuzima

 

Mbese ko wamukunda bitoroshye



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres