Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Niba utaravuzwe

Niba utaravuzwe

 

Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucana

Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana

Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butammwa na Ngenda

 

Niba utegeka mu rugo iwawe

Ntawuruguteyemo

Kandi ngo amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe ni bwo buryo bwe

Ariko reka bakugire inama nta kwigira umunanu

Have sigaho ntugiye kutubera urukozasoni

 

Dore wowe byari n'amahire ubyara bacye

Yaba wari warabashije no kubarera

Ntubegeke kuri nyina na we utishoboye

Kandi ari ntacyo umuha cyo kubarera

 

Urifatira ifaranga ukarimira

N'iryumugore ukarimira

Yagira ati ariko se rwose uti umva inkoni

Wahinduye uburyo ko kubaho neza ari ukubana mu bwumvikane x2} x2

 

R/ Have nshuti wikwigira indangare

Ejo uzaba uririra mu myotsi

warayobewe aho abandi bahahiye

 

Uwo mugore wawe menya ko na we yabyawe,

have sigaho wimufata nk'ikintu

Kwitwa umugabo ntugire ngo ni ugukina

 

Uhemukira benshi wowe uhemukira abana

Have sigaho ntukabe umubyeyi gito

Jya umenya ko ibirenge bijya imbu kujya imbere



14/07/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres