Niba utaravuzwe
Niba utaravuzwe
Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucana
Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana
Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butammwa na Ngenda
Niba utegeka mu rugo iwawe
Ntawuruguteyemo
Kandi ngo amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe ni bwo buryo bwe
Ariko reka bakugire inama nta kwigira umunanu
Have sigaho ntugiye kutubera urukozasoni
Dore wowe byari n'amahire ubyara bacye
Yaba wari warabashije no kubarera
Ntubegeke kuri nyina na we utishoboye
Kandi ari ntacyo umuha cyo kubarera
Urifatira ifaranga ukarimira
N'iryumugore ukarimira
Yagira ati ariko se rwose uti umva inkoni
Wahinduye uburyo ko kubaho neza ari ukubana mu bwumvikane x2} x2
R/ Have nshuti wikwigira indangare
Ejo uzaba uririra mu myotsi
warayobewe aho abandi bahahiye
Uwo mugore wawe menya ko na we yabyawe,
have sigaho wimufata nk'ikintu
Kwitwa umugabo ntugire ngo ni ugukina
Uhemukira benshi wowe uhemukira abana
Have sigaho ntukabe umubyeyi gito
Jya umenya ko ibirenge bijya imbu kujya imbere
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres