Soko ku iteke
Soko ku iteke
Mbe soko ku iteke, ukundwa na bose
Ko na njye numva ngukunda,
waza tukibanira x2
Nsanga nsanga nsanga nyabusa oh nsanga
Kubona buri munsi ngutumaho
Nkubwira yuko ngutegereje
Yuko ngukeneye
Uramutse uramutse, umbwiye ngo oya
Amarira yakwisuka maze ukabona, ukabona ndaje
Uramutse uramutse, umbwiye ngo uraza
Nagira ibyishimo byinshi, kumva uribuze kunsura.
Mbe soko ku iteke, ukundwa na bose
Ko na njye numva ngukunda,
waza tukibanira x2
Gerageza, gerarageze gerageza
ushimishe umutima ugukunda bwiza we
Nuko numva nshaka ko tubana x2 (bis)
Retour aux articles de la catégorie Orchestre Impala de Kigali -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres