Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Intwali yaratabaye

Intwali yaratabaye

 

Burya kubana ni byiza,

ariko inshuti yawe idatenguha

Imana imuhamagaye, yeeee

Wumva ufite agahinda, agahinda kenshi  x2

 

Naba nk'urugero, nabaha nk'urugero

Nk'igihe twabaniye n'ishuti yacu Semu

Dusangira ibibi n'ibyiza, aahh

Nyuma Rugira iramuhamagara ngo babane iteka x2

 

Iyo ntwali yatabaye, yanyuraga benshi

Mu bari bamuzi, nta n'umwe utababajwe n'uko yatuvuyemo x2

 

Semu, semu ntacyo bitwaye,

Semu, semu icyo tugusaba,

udusabire kuri nyagasani

Kuko umunsi ni umwe tuzahura

kandi tuzi ko inzira ya twese ari imwe x2

 

Tuzi ko uri kumwe na nyiribambe

Icyo tuzi kandi twifuzaga

Ni uko yakwakiriye neza mu bwami bw'ijuru

 

Semu mwana wa mama we, tuzahora tukwibuka

Kuko kuzabona indi nshuti nka we, tubona bidashoboka x2

 

Semu mwana wa mama, semu  tuzakubona he uko ubizi

Semu mwana wa mama, ntaho we, ntaho we

Ariko tuzabonana.

 



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres