Intwali yaratabaye
Intwali yaratabaye
Burya kubana ni byiza,
ariko inshuti yawe idatenguha
Imana imuhamagaye, yeeee
Wumva ufite agahinda, agahinda kenshi x2
Naba nk'urugero, nabaha nk'urugero
Nk'igihe twabaniye n'ishuti yacu Semu
Dusangira ibibi n'ibyiza, aahh
Nyuma Rugira iramuhamagara ngo babane iteka x2
Iyo ntwali yatabaye, yanyuraga benshi
Mu bari bamuzi, nta n'umwe utababajwe n'uko yatuvuyemo x2
Semu, semu ntacyo bitwaye,
Semu, semu icyo tugusaba,
udusabire kuri nyagasani
Kuko umunsi ni umwe tuzahura
kandi tuzi ko inzira ya twese ari imwe x2
Tuzi ko uri kumwe na nyiribambe
Icyo tuzi kandi twifuzaga
Ni uko yakwakiriye neza mu bwami bw'ijuru
Semu mwana wa mama we, tuzahora tukwibuka
Kuko kuzabona indi nshuti nka we, tubona bidashoboka x2
Semu mwana wa mama, semu tuzakubona he uko ubizi
Semu mwana wa mama, ntaho we, ntaho we
Ariko tuzabonana.
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres