Ngwino mutimukeye
Ngwino mutimukeye
Ngwino mutima ukeyeye
Nkesha amahoro menshi
Ngwino bihogo nkunda mama we
Ibyahogoje abatoya
Nkunda ko abagusanga shenge we
Basanga impuhwe n'ubwuzu
N'urukundo rwinshi mame
Rutagira ikizinga
Ukunda uvuga mpore shenge we
Ukanga uvuga ngo awa
Nk'abirata ku bandi mama we
Babakina ku mubyimba
Nkunda urukundo rwawe shenge we
Rutita ku mafaranga
Ni rumwe rwa gihanga mama we
Kimwe cyahanze ibintu
Umwambali w'uwo mwana shenge we
Koko agenda nka se
Baragahorana imana
Nkunda umutima wawe shenge we
Uzawuhorane iteka
Icyampa umwana nka we
Tukazabana iteka
Retour aux articles de la catégorie Orchestre Impala de Kigali -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres