Rurema yarabishatse
Rurema yarabishatse
Rurema yarabishatse
Yabonye ko tuberanye
Wowe mwali nikundiye
Utigeze ihinyu
Impundu z'iwanyu uvuka
Nizivuge n'ubu duhuje urukundo we (bis)
Iyizire uwazonze abana batoya
Ngwino urare neza, wahogoje isi.
Umunsi twembi tumenyana
Watuye ibyishimo byinshi
Kuko ari amahirwe yansekeye
Nkibonera uwo nkunda (bis)
Uri mwiza uruta bose
Uri indatwa mukobwa mwiza
Uri indoro y'abeza
Iyizire uwanzonze twibuke umunsi wa mbere (bis)
Uwo munsi usumba yose
Nzawuririmba, nzawuririmba ngutura ako gahozo
Rugoli rwiza
Witwa mfura nziza izira amakemwa
Nkumbuye umunsi tuzasezerana kuzabana iteka (bis)
Uwo munsi usumba yose
Nzawuririmba, nzawuririmba ngutura ako gahozo
Retour aux articles de la catégorie Orchestre Impala de Kigali -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres