Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ibyo gukunda birananiye

Ibyo gukunda

 

Ibyo gukunda birananiye

Ni ukubabaza umutima wanjye ku busa

 

Uwo nakundaga yarampemukiye

Anyereka ko ankunda kandi andyadya

 

Nitembereraga byo kwitemberera

Mukubise amaso ari mu modoka

Ankebutse arikanga maze arunama

 

Umutima we ntiwamugira inama

Kuko utamubujije kongera

 

Ibyo wenda nari kubyihanganira

Ariko icyambabaje kurushaho

Ni uko nagiye kumusura iwabo

Ya modoka ikaza yoo ikamujyana

Ngasigara nguye mu kantu

Ngasigara nguye mu kantu

 

Bouger

 

Kandi na we si we, sinamurenganya

Amafaranga na yo yazanye byinshi

Yoo yoo mwana mwiza

 

Icyampa imana ikamufasha

Akayanezerwamo

Ntamubere igikangisho



14/07/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres