Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nkumbuye umwana twareranywe

Nkumbuye umwana twareranywe

 

Nkumbuye  umwana twareranywe x2

Buri joro ndamurota

Icyazana ngo tubane

 

Kabeho mwana twareranywe x2

Nganga iyo mbonye ikikuriza

Nkunda iyo mbonye, ikigusetse

 

Solo….

Nkumbuye ka kajisho x2

Kakandi ukunda kwirorera

Iteka iyo nkurebye

 

Nkumbuye ka gapfunsi x2

Na ka gashyi ko ku matama

Wankubitaga, Wankubitaga twicaranye

 

orgue....

Kabishywe iteka bakuvuze

Ni ukuri ubwiza ubasumbya

N’umutima batageraho

Ntabwo ari ibyo, Ntabwo ari ibyo gucecekwa

 

Nkunda iyo mbonye unsanga x2

Nanga iyo mbonye ugiye

Kuko ngira agahinda

 

Solo.....

Simvugira kuvuga gusa

Ndagukumbuye si yebaba

Ndetse aribyo uhumbye gato

N’ubu aka kanya, N’ubu aka kanya nanyaruka

 

Orgue....

Nkumbuye umwana twareranywe

Buri joro ndamurota

Icyazana ngo tubane x3



12/02/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres