Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Sekimonyo Manu Matabaro (Umwana w'umunyarwanda)

Umwana w'umunyarwanda

 

Umwana w'umuhungu

yaryamye mu mfuruka

Yumvise imvura ihinze

Yihinda mu kirambi

Nyina somye agabi

Amucira mu maso

Se agize ngo arabyutse

Agenda amukoza umuko

Yumva yamuhonyoye

Ni ko kumwaka inkwano

 

Ngicyo igitera intimba

Ngicyo igitera ishavu

Icyo abato bahunga

Bakanga gushaka

Bakigira bugande

Umwana w'umukobwa

Akibera icyomanzi

Akalinda apfa adakowe

 

Umwana w'umunyarwanda

Ndavuga uw'umukobwa

Nguwo araye arutashye

Agatahana inzara

Wamukoza ibishyimbo

Reka se ibyo bijumba

Bitamutera mu nda

Umuhaye akaryama

Witwa ngo warashatse

 

Ejo ngo burakeye

Inkongi ikaba yose

Ngo musore wanshatse

Na njye ndashaka umwenda

Wamwambika kibyeyi

Akanga akakwima amaso

Ngo ko ijipo yateye

Ipatalo ikaba ihanze

We asigeye hehe?

 

Nyoko akamenya ijoro

Ngo aje asanga uwo yabyaye

Akaza agusaba akenda

Ugatanga ako ufite

Nawe ukilirwa uryamye

Ugafatwa n'ubutindi

Umugore yagutaye

Wagira ngo urabyutse

Amenyo akaba yose

 

Sekimonyo Emmanuel Matabaro

 



20/02/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres