NKURUNZIZA François (Nyirakanyana)
Nyirakanyana
Nyirakanyana
nakunze kera
Kera
tucyigana amashuli
Nyandika
mu mubare w’abagukunda
Komeza
unkunde nk’uko wahoze
Ejo
utazanyisha agahinda x2
Ntungaye gutinda ungaye guhera
Dore n’akandi neza kera
Nuramuka uhemukiye umunywanyi
Nzakugaya ndinde ngera i kuzimu
Kuko wanyishije agahinda x2
Nkumi
y’inkundwakazi Nyirakanyana
Ngwino
ndebe muhorakeye
Nsubira
unsange mukobwa mwiza
Ngwino
mutima uzira inenge
Ngana
tuganire n’iyi ntimba x2
Mbe kugenza umugongo umpunga
Ntuhibuke duherekeranyije
Ku kagoroba mu kagarama
Wimashaga uhindura ibitwenge
Have udahemukira mu mahina x2
Ndose
ibyiza duciye ukubiri
Ndabona
impinga yabaye ndende
Ibyo
nkunda birampakaniye
Na njye
ibinkunda simbishaka
Mbese
nk’ubu mburiwe na nde? X2
A découvrir aussi
- NTIBAHANANA (Sindagira unsange)
- Buhigiro Jacques (Nyirabihogo)
- Buhigiro Jacques (Uwo nahawe na Rurema)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres