NTIBAHANANA (Sindagira unsange)
Sindagira unsange
Mugabo wanjye mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Nti sinagusanze nisanga
Kuva mu bwangavu no mu bukumi bwanjye
None aho mbereye ngeli y'urugo rwawe
Ndandagara nkagandurwa n'abagenzi
Nditsamura nkikirizwa n'abahetsi
Nahindukira nkumva ncitse umugongo
Nkagangahurwa n'ubwigunjye
Naragiwe n'ubwigenge bwawe
Sindagira unsange dusabane,
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza
Na njye ubwanjye naragukunze,
Reka kwiheza mu rwawe
Ngo ushiturwe n'amahanga
Reka kurarikira iby'isi
Bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima mu byawe mugenzi
Dore inka zirakamwa ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura inkangaza rukabugira
Inzara ihari ni imwe,
Ni intimba y'umutima ugukunda
Erega iwacu ni ahantu
Sinagishijwe na Ruzagayura
Sinahunze amahoro ya karande
Ni impamvu y'uguhoza ni yo yanteruye
Sindi ikinege sindi n'ikinegu
Sindi impunzi sindi n'imfubyi
Sindi igicibwa sindi n'incike
Naje mpuruje n'uruga,
Urugamba rw'urukundo rwo kubaka urwacu
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres