Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Kabengera Gabriel (Wiliweho mubyeyi)

Nsange umubyeyi anyihoreze

 

Bwiza bw'Imana se wiriweho

Nsanze umubyeyi wampaye byinshi

Mama wambyaye nzakwitura iki ?

Ko wanyikundiye nkiri muto

 

Ca inkoni izamba mubyeyi we

Ko wamenyereje impuhwe nyinshi

Mama wambyaye nzakwitura iki?

Uri umubyeyi ukwiye impundu

 

Nsanze umubyeyi anyihoreze

Ko nakubereye mfura mbi

Nkagutetereza ijoro n'umunsi

Mbabarira sinzongera

 

Mfite agahinda intimba irishe

 

Ubura amaso undore nkurore

Ninza ngusanga unyihoreze

Mama wambyeye nzakwitura iki?

Uri umubyeyi uri  urukundo x2



06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres