Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indirimbo za BUZIZI Kizito

Umugisha uravukanwa

 

Umugisha burya uravukanwa

Umugisha burya ni nk'ingabire

Abo Imana yahaye barawuvukana

Bakazarinda bawusazana

                        Umugisha burya ntubyiganirwa

 

Hariho iby'iyi si binjijira cyane bikanyobera

Iyo Rurema arangije kukurema

Imigisha uzabona arayikugenera

Ali ugukira ugatunganirwa

Ali ugukena ukalinda urunduka

 

Hariko abakira nyuma bagakena

Hariho abakena nyuma bagakira

Wabibona uryo bikakuyobera

Ntumenye yuko Rurema

Ko ari byo yanditse

                        Umugisha ntubyiganirwa

 

Hariho abantu burya banyobera

Bagira amashyali n'amafuti

Babona ukize nyuma bakanyika

Ntibamenye yuko Rurema

Ko ari byo yanditse

Bajya baca umugani mu Kinyarwanda

Ngo iyakaremye ni yo ikamena

                        Umugisha burya ntubyiganirwa

                        Uravukanwa

 

Umugusha burya uravukanwa

Jye umugisha narawurabutswe

Ngiye kuwufata uranyiyaka

Ngiye kuwuramya uranyiyama

Ngiye kuwusuhuza uraceceka

                        Umugisha burya uravukanwa

 

Uwo imana yahaye ntayoberana

Kuko ibyo akora byose arabonekerwa

Naho uwo imana yimye yagerageza

Kubikora bikamupfana

                        Umugisha burya uravukanwa

Ntubyiganirwa

 

Jyewe ucuranga iyi nanga

Ndi umusaza cyane

W'imyaka mirongo inani

Uwo imvi zamaze imitwe

Uwo uruhara rwamaze umutwe

N'uwo imvi zamaze ubwanwa

Nagerageje iby'isi

Ndagerageza wapi

Mpitamo gucuranga

 




Rukundo bambe

 

Rukundo bambe ni rwiza cyane,

Yaba rwarambaga disi ntirushire

Rurema yaremye urukundo,

Ashyiramo byinshi biryohereye

 

R/Rukundo mama ni rwiza cyane

Yaba rwarambaga ntirushire

 

Hari urukundo urwuzuye,

Hari n'urukundo urw'uburyarya

Urwuzuye ni rwiza cyane,

Ari rwo rukundo rubanya abantu

 

Iyo uri kumwe n'uwo mukundana,

Usanga nta wundi wamusumba

Ijambo ryiza muvugana,

Risize ubuki riryohereye

 

Ifunguro nk'iryo uba ufite,

Uba wifuza ngo murisangire

Ahantu ugenda mugendane,

Aho wicaye mwicarane

 

Ukamubona mu mutima,

Asa nka diamant

Ukamurota nko mu nzozi,

Asa malayika

 

Iyo umaze iminsi utamuibona,

Usa n'urwariye imyaka itanu

N'icyo utamiye ntikimanuke,

N'icyo unyoye disi ntikikunyure

 

Wumva ibyishimo rwose bikuzuye,

Iyo ugize imana ukamubona

Ijambo ryiza riyunguruye,

N'ijwi ryiza nk'iritagatifu x2

 




Akabura ntikaboneke

 

 

Abariho mwese mujye mutekereza

Kutubaha ababyeyi ni icyaha gikomeye

Nta kiza nabonye nko kuba nicaye

Numvira mama wambyaye mufasha x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Akabura ntikabone ni nyina w'umuntu

Uko ari ko kose muto cyangwa munini

N'ubwo yaba ashaje cyane cyangwa yirabura

Mubi cyangwa mwiza cyangwa se inzobe

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Baca umugani ngo ntakiryana nk'akara

Burya aragukunda ni uko wowe utabimenya

 

Akubyara uri mubi ariko ntakujugunye

Wakora na bibi akemera agaseka x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Icyo arushije abandi bose ujya ubona

Ni uko yakonkeje ni uko yakureze

Mu bwana bwawe nta wundi ukurwanaho

Uretse akabura ntikabone wakubyaye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Nyina w'undi  iyo butarira aba  nyoko

Nyamara bwamara kwira akaba rubanda

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Ibiryo byawe bigataha ku ishyiga

Kuko ari sahani uba waragabanye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Wamubwira uti se maze nyongera

Yashyira akarikura ati genda uriharure

Bikagera aho nifuza umubyeyi wanyonkeje

Nti wazutse nkakubona ukampa ibyo nkeneye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Data akambaza ngo ntacyo wasamuye

Nyiramubi agatanguranwa ngo nijuse

Simuvuguruze ngo ntacyo yampereje

Kugira ngo ejo mu gitondo atamenera ishyiga

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Data yabona nanuka ubwo akambaza

Nti isahani wanguriye sinyibona hafi aha

Ubanza yaragishiye mu bimuga hirya iyo

Injangwe n'imbeba byirirwa bikina x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Yabyumva akababara akirukana ishyano

Undi azanye we akaza ari kirimbura x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Umuruho wampamye nkiri umwana muto

Nintawurokoka sinzagira amahoro x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Nkongera ngasaba nti Rurema wandemye

Wanyoherereje umubyeyi wanyonkeje

Niba utabigize ukampamagara

Nkareba icyo intore zawe zaturushije x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

                                                                                    



29/03/2012
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres