Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Amahoro ku giti cy'umuntu)

Amahoro ku giti cy'umuntu

 

R/Aha rero,

Amahoro ku giti cy'umuntu

N'uburenganzira bushobotse

Mu mibereho ye n'abandi

Mu migirire yagennye ubwe

Atabangamiye rubanda

Nk'uko bazira kubimugirira na bo

 

Amahoro ngo umuyobozi ayobore

Ngo umubwiliza abwilize

Ngo ukiranura ashobore gukiza

Bityo rero nta mubyigano

 Aha rero   R/

 

Ngo mu bwenge n'imbaraga umuhinzi

Avanemo uburumbuke

Kuko ali cyo gihembo cy'imiruho

Buri muntu k'uby'amahoro

Aha rero  R/

 

Ngo umufundi mu bwenge n'uburyo bwe

Abyaze ubutunzi ibitangaza

Bityo nawe abe urumuli iwacu

Aho ali nk'abandi ahabo

Aha rero  R/

 

Amahoro ngo umuntu yikingemo

Niba arambiwe urusaku

Kandi ahaze amaso amuhozeho

Aho iby'abatsiko bibuze

Aha rero  R/

 

Amahoro ngo umuvuzi mu buhanga  bugena imana

Akuze igiti cy'ubuzima

 

Amahoro kuri buri wese

Byose kubw'amajyambere

 

Amahoro ku giti cy'umuntu

Nk'uko na njye kuri iyi nantga

Inshuti y'amagara itanguha

Ishobora kuvuga byinshi kuli jye

Kuruta abankurikiye bose

Nacurangaho nkalilimba

Igihe binshobokeye cyose

Nsanga umunsi ntaragura ibara

Aha rero   R/



06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres