I Mitoma (iya RUJINDIRI Bernard)
I MITOMA(1)
1. Twari i Mitoma
Tukiri i Mitoma
Igihe ga turagira inyana
Twatobanyega utwondo
Twambaranye inkondo
Aliko, ni ibyawe na njye
2. Ndagukunda ga nyonga (2)
Nagukunze ga rwinshi
Nagutuye utunyana
Kandi dusaga urwenda
Naturengeje ga abandi
Aliko, ni utwawa na njye
3. Nakumulikiye inyambo(3)
Kandi utali umutware
Nazirengeje ga abandi
Ndazigutura ga nyonga
Aliko, ni izawe na njye
Naguhaye utunyana
Kandi dusaga urwenda
Nturengeje ga abandi
Ndatugutura ga nyonga
Aliko, ni utwawe na njye
Nagukebeye ga ingondo (4)
Hagati y'ibituza byombi
Korakoramo ga uzumve
Wazikorakoyemo mama
Ntihapfuruse na rumwe (4)
Aliko, ni izawe na njye
Nagukebeye imbuguyu (5)
Hagati y'ibituza byombi
Korakoramo ga uzumve
Wazikorakoyemo mama
Ntihapfuruse na rumwe
Aliko, ni izawe na njye
Ndagukunda ga nyonga
Naguhaye ikinyaga (6)
Ngo uturwe udutsama
Ngo uturwe udutega (7)
Ndakigutura ga nyonga
Aliko, ni icyawe na njye
Naguhaye ubwishywa (8)
Ngo uturwe udutsama
Ngo uturwe uturago
Nturengeje abandi
Ndatugutura ga nyonga
Aliko, ni utwawe na njye
Nagukunze ga rwinshi
Nagukuye i Bwega (9)
Ngushyira I Bunyiginya (10)
Hose ni ahawe na njye
Nagukunze ga rwinshi
Ngo unkunde ngukunde
Nta rukundo rw'umwe
Urukundo ngukunda
Si urw'ejo n'ejobundi
Warukuye iwanyu
Warusanze ga iwacu
Aliko, ni urwawe na njye
Ntawe ukwanga Inyamibwa
Kuko tugukunda mwiza
Nagukunze rwinshi
Ntawe ukwanga inyamibwa
Inzoga yakebwe ingondo
Inzoga yakebwe imbuguza
Inzoga yahimbye amatako
Urukundo rw'umukobwa
Ni igitega cy'umukondo
N.B.Iyi ndirimbo twandukuye ni iyaririmbwe na Rujindiri Bernard. Yahimbwe n'uwitwa Karira mushiki wa Rwabugiri wari uzi gucuranga inanga yayihimbye igira ngo ashyigikire inshuti ye Kanjogera wari inkundwakazi y'umwami Rwabugiri.
(1) i Mitoma: ni ahantu mu karere ko mu Nkole mu gihugu cy'abahima.Uko we ayiririmba bitandukanye.
(2) Inyambo: ubwoko bw'inka z'amahembe maremare
(3) Nyonga: ni nk'aho yavuze mama (mu ndirimbo)
(4) Ingondo: ni inkovu ziterwa no kwinungutura (tatouage)
(5) Imbuguyu: impwempwe
(6) Kinyaga : province yo mu karere ka cyangugu
(7) Ubutega: ni bracelets abagore bambaraga ku maguru
(8) Ubwishya: province yo mu majyaruguru arengeramo izuba
(9) Kanjogera yaru umwegakazi
(10) Rwabugiri yari umunyiginya
A découvrir aussi
- Heli Mukasa (Umulisa)
- Sekimonyo Manu Matabaro (Umwana w'umunyarwanda)
- NKURUNZIZA François (Uko nagiye i Bugande)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres