Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Heli Mukasa (Umulisa)

Umulisa

 

Umulisa,

nsekera ndebe iyo nyinya,

mbashe gusinzira

Gikundiro cyiza

uri igitego mu rungano,

wowe nahisemo 

 

Reka nkurotorere izo naraye nkabije,

Wowe nahisemo

Ngo, twahuriye,

imbere ya kiriziya,

misa nkuru ihumuje

Umpoberana urukumbuzi rwinshi

umutima wanjye uhita wika

 

Umwiza wanjye,

Uri inzozi zandaburiye,

Uri bwiza buzira ubwandu

N'uburanga butemba itoto

Umulisa ni wowe nshaka

Uri umutima

Unturije ineza,

Uhora utemba umunezero

Umulisa Umulisa

Umulisa, UMULISA

 

Uko nguherekeje

icyo kigarama cyose

Ngenda nkurondorera, 

amakuru yanjye

Nkuroye mu maso

ntiwabitahuye

ahubwo waritahiye



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres