Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Uwo yangeneye ingabire yanjye)

Uwo yangeneye ingabire yanjye

 

Uwo nahoze ntegereje kera

Nkeka kuba ingabire nahawe

Nk’uko Rurema igenera abandi

Ndaye ndibwigure ihogoza

 

R/ Uwo yangenye ingabire yanjye

 

Uhorane Imana mumara-rungu

Ugire aho uvuka ngira abo nsanga

Dusabanye amaboko yacu

Maze dusangire n’abakunzi

 

Inzu ya jyenyine ivuga inunu

Hehe no kuyisubiramo ukundi

Nkunze ahubwo imbaga nyamwinshi

Izadushengerera ku bwawe

 

Ikuzo untamilije ni lyinshi

Sinshidikanya kuba imanzi

Mu bo tubana uzampe umwanya

Nyure mu rubuga nshize amakenga

 


Bazakuvuga byinshi cyane

Habe abagushuka habe abagutuka

Icyakora nzakulikiza ibyanjye

Ngutezeho kugarura umutima

 

Maze dute ibyo bamwe batinya

N’ibyatanije abatali bake

Kuko ubwacu tuzigorora

Tugahanana duhana imbabazi

 

Ntacyo nzakurenza na kimwe

Kuko biva mu maboko yawe

Nudasiba kungura urugo

Ukabyibwira ntabiguhase

 

Haliho abana bagira iwabo

Hali n’abandi bagira ibyago

Umenye utagilira n’umwe inabi

Imbabazi ubaha zizagusiga

 

Byara ibikuze urerere Imana

Ureme abantu bazishobora

Ushake yuko bamera neza

Igihugu kibone ingabo n’abageni

 

Dutengamare mu mulyango

N’abadusanze batangare

Abasore n’inkumi barore kure

Bige gutsinda sinamenye.


06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres