Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

BUZIZI Kizito (Umugisha uravukanwa)

Umugisha uravukanwa

 

Umugisha burya uravukanwa

Umugisha burya ni nk’ingabire

Abo Imana yahaye barawuvukana

Bakazarinda bawusazana

                               Umugisha burya ntubyiganirwa

 

Hariho iby’iyi si binjijira cyane bikanyobera

Iyo Rurema arangije kukurema

Imigisha uzabona arayikugenera

Ali ugukira ugatunganirwa

Ali ugukena ukalinda urunduka

 

Hariko abakira nyuma bagakena

Hariho abakena nyuma bagakira

Wabibona uryo bikakuyobera

Ntumenye yuko Rurema

Ko ari byo yanditse

                               Umugisha ntubyiganirwa

 

Hariho abantu burya banyobera

Bagira amashyali n’amafuti

Babona ukize nyuma bakanyika

Ntibamenye yuko Rurema

Ko ari byo yanditse

Bajya baca umugani mu Kinyarwanda

Ngo iyakaremye ni yo ikamena

                               Umugisha burya ntubyiganirwa

                               Uravukanwa

 

Umugusha burya uravukanwa

Jye umugisha narawurabutswe

Ngiye kuwufata uranyiyaka

Ngiye kuwuramya uranyiyama

Ngiye kuwusuhuza uraceceka

                               Umugisha burya uravukanwa

 

Uwo imana yahaye ntayoberana

Kuko ibyo akora byose arabonekerwa

Naho uwo imana yimye yagerageza

Kubikora bikamupfana

                                Umugisha burya uravukanwa

Ntubyiganirwa

 

Jyewe ucuranga iyi nanga

Ndi umusaza cyane

W’imyaka mirongo inani

Uwo imvi zamaze imitwe

Uwo uruhara rwamaze umutwe

N’uwo imvi zamaze ubwanwa

Nagerageje iby’isi

Ndagerageza wapi

Mpitamo gucuranga

 

Umugisha burya uravukanwa



06/05/2009
5 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres