Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Sinamenye)

Sinamenye

 

Bavuga ko amata aryoha ubuki bukarusha

Ariko mu busore hari ikibusumbye

Kurebana akana  ko mu jisho ry'umugeni

Iyaba bitagerukwaga na sinamenye

 

Abasore bati shahu wowe urabukize

Abakuze balira ngo icyabubasubiza

Ukicinya icyara uti ndi intanga-ruganzanyo

Naho ubwo sinamenye izabihanagura

 

Mu minsi y'ibiroli ukima ukaganza

Uturwa nk'umugirwa bakagushengerera

Bikalya abahe rubanda rugahera inyuma

Aliko sinamenye izabiheruka

 

Umwana yavuka impundu zikavuga

Iminsi yaba mikeya akagusaba urubu

Induru akayidehereza ntatume ugoheka

 

Wabura uko ubigira akagana amahanga

Ngo utambalira ubusa aho uzwi baguseka

Inzira ijya amahanga ikakubona ukanzika

 

Ukabaho nk'ingaragu kandi ufite urugo

Ugaseka udaseka ukisasira imbagara

Ukemera kwitwa ingarama kirambi

 

Wabura icyo utora uti hehe n'u Rwanda

Ubundi wakibona ugahuza intesha

Ukibagirwa ko wazanywe n'itabaro

 

Inzira izigama ibanga iyo italizigama

Ngo ikwibutse ilya nseko nziza n'umutima ukeye

N'ijambo lisize umunyu wayivugiyemo

 

Ukubika amaso mu mibereho yawe

Ukicuza ukavuta uti: emwe, sinamenye!!!



06/05/2009
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres