Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

BIHOYIKI Déo (Akabura ntikaboneke)

Akabura ntikaboneke

 

 

Abariho mwese mujye mutekereza

Kutubaha ababyeyi ni icyaha gikomeye

Nta kiza nabonye nko kuba nicaye

Numvira mama wambyaye mufasha x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Akabura ntikabone ni nyina w'umuntu

Uko ari ko kose muto cyangwa munini

N'ubwo yaba ashaje cyane cyangwa yirabura

Mubi cyangwa mwiza cyangwa se inzobe

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Baca umugani ngo ntakiryana nk'akara

Burya aragukunda ni uko wowe utabimenya

 

Akubyara uri mubi ariko ntakujugunye

Wakora na bibi akemera agaseka x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Icyo arushije abandi bose ujya ubona

Ni uko yakonkeje ni uko yakureze

Mu bwana bwawe nta wundi ukurwanaho

Uretse akabura ntikabone wakubyaye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Nyina w'undi  iyo butarira aba  nyoko

Nyamara bwamara kwira akaba rubanda

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Ibiryo byawe bigataha ku ishyiga

Kuko ari sahani uba waragabanye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Wamubwira uti se maze nyongera

Yashyira akarikura ati genda uriharure

Bikagera aho nifuza umubyeyi wanyonkeje

Nti wazutse nkakubona ukampa ibyo nkeneye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Data akambaza ngo ntacyo wasamuye

Nyiramubi agatanguranwa ngo nijuse

Simuvuguruze ngo ntacyo yampereje

Kugira ngo ejo mu gitondo atamenera ishyiga

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Data yabona nanuka ubwo akambaza

Nti isahani wanguriye sinyibona hafi aha

Ubanza yaragishiye mu bimuga hirya iyo

Injangwe n'imbeba byirirwa bikina x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Yabyumva akababara akirukana ishyano

Undi azanye we akaza ari kirimbura x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Umuruho wampamye nkiri umwana muto

Nintawurokoka sinzagira amahoro x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

 

Nkongera ngasaba nti Rurema wandemye

Wanyoherereje umubyeyi wanyonkeje

Niba utabigize ukampamagara

Nkareba icyo intore zawe zaturushije x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu



06/05/2009
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres