BIHOYIKI Déo (Akabura ntikaboneke)
Akabura ntikaboneke
Abariho mwese mujye mutekereza
Kutubaha ababyeyi ni icyaha gikomeye
Nta kiza nabonye nko kuba nicaye
Numvira mama wambyaye mufasha x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Akabura ntikabone ni nyina w'umuntu
Uko ari ko kose muto cyangwa munini
N'ubwo yaba ashaje cyane cyangwa yirabura
Mubi cyangwa mwiza cyangwa se inzobe
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Baca umugani ngo ntakiryana nk'akara
Burya aragukunda ni uko wowe utabimenya
Akubyara uri mubi ariko ntakujugunye
Wakora na bibi akemera agaseka x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Icyo arushije abandi bose ujya ubona
Ni uko yakonkeje ni uko yakureze
Mu bwana bwawe nta wundi ukurwanaho
Uretse akabura ntikabone wakubyaye
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Nyina w'undi iyo butarira aba nyoko
Nyamara bwamara kwira akaba rubanda
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Ibiryo byawe bigataha ku ishyiga
Kuko ari sahani uba waragabanye
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Wamubwira uti se maze nyongera
Yashyira akarikura ati genda uriharure
Bikagera aho nifuza umubyeyi wanyonkeje
Nti wazutse nkakubona ukampa ibyo nkeneye
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Data akambaza ngo ntacyo wasamuye
Nyiramubi agatanguranwa ngo nijuse
Simuvuguruze ngo ntacyo yampereje
Kugira ngo ejo mu gitondo atamenera ishyiga
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Data yabona nanuka ubwo akambaza
Nti isahani wanguriye sinyibona hafi aha
Ubanza yaragishiye mu bimuga hirya iyo
Injangwe n'imbeba byirirwa bikina x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Yabyumva akababara akirukana ishyano
Undi azanye we akaza ari kirimbura x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Umuruho wampamye nkiri umwana muto
Nintawurokoka sinzagira amahoro x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
Nkongera ngasaba nti Rurema wandemye
Wanyoherereje umubyeyi wanyonkeje
Niba utabigize ukampamagara
Nkareba icyo intore zawe zaturushije x2
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
A découvrir aussi
- Nyakabwa Lucien (Hogoza ryanjye)
- Buhigiro Jacques (Turate Rwanda)
- Agatabo k'indirimbo za Nkurunziza François
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 445 autres membres