Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Buhigiro Jacques (Turate Rwanda)

Turate Rwanda

 

1. Turate Rwanda yacu itatse inema

Rwanda yacu nziza gahorane ishya

Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema

Abawe baraguharanira

Rwanda nzi nziza

Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga

Rwanda nzi nziza

Abawe baguhaye impundu

 

2. Wavuga iki se ku mazi magali

Nka Kivu na Muhazi ya Buganza

Burera na Ruhondo byo mu Murera

Cyohoha inetesha Bugesera

 

3. Hari ubwo se mwageze mu mukenke

Ngo murore impara n’impalage se

Hari ubwo se mwageze mu mashyamba

Ngo murore ingwe n’urusamagwe



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres