Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Mwitenawe Augustin (wimfatanya n'akazi)

 

Wimfatanya n’izamu

 

 

Wimfatanya n’izamu n’irondo,

shenge mbabarira nzi ko nta rurabo rutoha turuhiwe.

Ni akazi, kanyimda akanya

Ndagukunda nkagukumbura shenge, sinarota nkwanga urabizi,

Naba nitegura ngo nze kugusura, bati nta n’umwe usohoka hari akazi,

Rukundo we

 

 

Sinari nzi rwose ko urukundo,

rubuza amahwemo ukarara utaryamye ukamera nk’uwasinze ugahwera

Ukarata utagohetse, izuba rikarasa

Iyo rwagucaniriye ntiwitsa, igira ngo uciciweho n’ishyamba

Utaba intwali ukarora nabi, rwakujugunye ishyanga,

Rukundo we

 

Ku irondo mba ngutekereza,

ngafata iya kiyovu, nkaboneza umuhima, kimisagara, na nyabugogo

Umuseke ukeya, nkubona wese

Nkagira iyo mbunda inshengura ibitugu na rwo urukundo runshengura umutima

Nashaka kudomoka nareba iyo utuye ngasanga ari kure ari iyo bigwa,

Rukundo we

 

Ahubwo rukundo nyaruka undamutse

Tuganire nkurore ndamuke

Rukundo we

 

Nzi ko nta rurabo rutoha rutuhiwe,

nzi ko akazi k’ubu kabonwa n’uwo zereye ;

Nubikiwe imbehe ko naba nka bihehe se wambona hehe

Ko ntaba nkikubereye,

N’aho wankunda jye sinagukunda nta je t’aime inzara igutema amara ]x3

Rukundo we

 

Wimfatanya n’izamu n’irondo,

shenge mbabarira nzi ko nta rurabo rutoha rutuhiwe

Ni akazi kambuza akanya

Wimfatanya n’izamu n’irondo shenge mbabarira nzi ko nta rurabo rutoha rutuhiwe


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres