Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Niyomugabo Philémon (Zirikana)

Zirikana

 

Umva di, zirikana yuko

Iyi si yacu yameze amenyo

Ibyo tubona ubu si byo bya kera

Biraturya amano twarumiwe

 

Zirikana rwose iryo banga ry'urukundo

Wihangane ubabazwe no kumutegereza

Wime amatwi abashaka kukurya umutima

Intambwe umaze gutera ni bwo butwari

 

Ibyo hanze aha biri kuzamba

Nta mahoro ariho isi irashaje

Turwana intambara z'uburyo bwinshi

Ku bwa nyagasani tukayitsinda

 

Ni ibyo tubona bidukura umutima

Zirikana cyane ibanga ry'umukunzi

Ararwana intambara yo kuguhoza ku mutima

Ntugahangayike ntazakwibagirwa

 

Hariho benshi bagenzwa no gusenya

Bafite ubumara nk'ubwinzoka z'inkazi

bakiyoberanya bigira abatagatifu

Urajye ushishoza mu byo wumva ubwirwa



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres