Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Uko nagiye i Bugande)

Uko nagiye i Bugande

 

Bambaliye bambeshya

Ngo ugiye i Bugande

Aba ataye ubutindi

Ndararuka njya i bugande

 

Bajyaga bambwira ngo abavayo

Bazana ivalisa n'isafuliya

N'agatara gacanye ku manywa ya rukamba

Ndaruruka njya i Bugande

 

Mbeshya abantu b'iwacu ko njya i Kigali

Bantumayo ibintu bampa n'amafaranga ndayambukana

Nguko uko nagiye i Bugande

 

Masaka mbarara ngenda ndaraguzwa

Ndinda ngera mu mujyi Kampala na Mirembe

Nguko uno kagiye i Bugande

 

Mpura n'umugore nti: "agandi nyabbo"

Nawe ati:  "ni amarungi ssebbo"

Ndamukulikira kuko nali nizeye ko ampa akazi

Tugeze imuhira ampa agatebe ati: "tura wansi"

Nti: "kare nyabbo"

Mu gitondo ntangira akazi k'ububoyi

 

Hashize imyaka ibili ndagaruka

Nza mbeshya ngo nambuliwe mbarara

Ibyo ni iki se yemwe bagenzi?

 

Ngo nagiye gushaka ubukungu

Umukobwa nasabaga ararongorwa

Ibyanjye bimarwa n'umukeno

Ibyo byose byabaye impitagihe

 

Nguko uko nagiye i Bugande

Nguko uko navuye i Bugande

Hehe no gusubira i Bugande



06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres