Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA Francçois (Amahirwe ntiyansekeye)

Amahirwe ntiyansekeye

 

Abandi barushya no kuvuka

Naho jyewe nduha buri munsi kugeza gupfa

Ndahendahenda amahirwe yanjye

Ariko akanga kunsekera

 

Nasabye umukobwa w'igitego baramutinye,

Babimenye baramuntwara

Mahirwe yanjye mahirwe yanjye

Nshumbusha undi nshire amalira

 

Nirutse mu nyuma z'ifaranga maze kuronka

Bansha inyuma baransahura

Mahirwe yanjye wagiye hehe?

Ko nsangira inyanya n'inyoni!

 

Nari narubatse ndakomeza nitwa umukungu

Serwakira insenyera liva

Ko se nta na kimwe cyarokotse

Mahirwe yanjye wagiye he?

 

Aho nkomanze nsubizwa inyuma nasaba nkimwa

Navukanye amaraso mabi

Imvura iranyagira mu mutwe

Umuvu ukantwara umutima

 

Ayi mana nyagasani

Ntumaho umugaragu wawe

Nyoherereza akalire

Nibogekere imbavu

Nkire imanga y'amananiza




06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres