Indirimbo za KABENGERA Gabriel
Nsange umubyeyi anyihoreze
Bwiza bw'Imana se wiriweho
Nsanze umubyeyi wampaye byinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki ?
Ko wanyikundiye nkiri muto
Ca inkoni izamba mubyeyi we
Ko wamenyereje impuhwe nyinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki?
Uri umubyeyi ukwiye impundu
Nsanze umubyeyi anyihoreze
Ko nakubereye mfura mbi
Nkagutetereza ijoro n'umunsi
Mbabarira sinzongera
Mfite agahinda intimba irishe
Ubura amaso undore nkurore
Ninza ngusanga unyihoreze
Mama wambyeye nzakwitura iki?
Uri umubyeyi uri urukundo x2
Umpere umwana icyo ashaka
Umpere umwana icyo ishaka
Ubanze n'uwo wampaye
Kavuyehe karubandi
R/Yeee uti azaza umunsi nutaha yee
Umbwirire n'abo usanze
Impamvu y'urwo rukundo
Ngo abana bose mu bandi
Umpere n'uwo mubyeyi
Impundu z'uwo mubano
Umubyeyi wacu mu Rwanda
Umpere n'abo babyeyi
Intashyo y'urwo rukundo
Ababyeyi bacu mu Rwanda
Umpere umwana icyo ashaka
Umpere umwana icyo kubaho
Umpere umwana umuhe
Umbwirire abanyarwanda
Umbwirire n'abaturanyi
Izuba ry'uwo wasanze
X2
Hhhhhhhhhhhh
Nimara hhhhhhhhhh
Umumararungu
Urukundo rwuzuye umutima, we Mumararungu
Nkumbuye umutesii utarutwa, umumararungu
Yampaye umukono muha impundu
Twari dutaramiye i Mulindi
Ku murambi uteye neza
Umurenz'ubaruta bose, Mumaragahinda
Uw'amaso arebana ituze, Umuziranenge
Kirezi cy'uwakwihebeye
Nyenyeri irasira ku ijuru
Nsanze uri umumararungu
Rukundo rw'urucantege, we Mumararungu
Nkumbuye umutesi utarutwe, Mumaragahinda
Rurabo rw'Imana nkumbuye
Zuba ry'iwacu ku munara
Nzanze uri umumararungu
Umpora iki ?
Umpora iki ? Twahuriye, kuri iyi si, Twigendera, nk'abagenzi , Ni iki ?
Muvandimwe, mbonabucya, mbarijoro, Hakibaza, Kuvuye heeee, ni Iki ?
Mbere nsazanye imbabazi,
Wowe usanzanye imbabare,
Wimfatana n'iri zuba, n'iyi mvura, mpa amahoro, ndi umugenzi, ni iki?
Muvandimwe, wimbabaza, tuva inda imwe, mu by'ukuri, mu mahoro, mu rukundo, ni iki?
Emma
Emma ni wowe dukunda
Nta wundi mwana wazasa na we
Emma ni wowe dusanze
Rambura amaboko uhobere abawe
Emma, Emma x3
Duhe urukundo rutanga ibyishimo
We zuba ryanjye we Emma we Emma
Horana umutima mwiza
Muhorakeye mumaragahinda
Emma ni wowe twizera
Ngaho nkurebe ncurange dutambe
Emma ni wowe dukunda
Nta wundi wazajya mu mwanya wawe
Emma ni wowe dusanze
Ngwino se bwiza dutaramane
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres