Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Kizito Mihigo (Imbimburakubarusha)

IMBIMBURAKUBARUSHA.

 

1.    Ratwa Rwema

 

Ratwa, Rwema, Rwanda nziza dushima genda uri isimbi,

Rudasumbwa.

Ngiyi impamvu twe abavukarwanda, twambariye twese,

kulirimba (kogeza) izina ryawe.

Twambariye kogeza iyi Rwema Rugaragara mu z'ingenzi ;

Rwema ntwari iboneka hose,

Rutageruka kuba intwari,

dore twebwe abagukunda, turareba tugasanga izina ryawe rigukwiye ari nka Mbimburakubarusha Nyirisango yemye.

 

Ni inshoberabuvivi ! 

Shimagizwa cyane, sangwa mu misango,

ratwa nyagutakwa mu rusange rw'amajwi.

 

Gwiza wowe Mbanzabigwi, gwiza ayo majwi y'imparirwakugutaka ! Gwiza aba bahanga, gwiza ayo mashimwe, gwiza uburere butuma ukomeza kuba indatwa Rwema.

Tsinda nyagutsinda mu bihugu byose, mu bihe byose

uhorana iyo sura ikugira igitangaza, Rwema.

Shimagizwa cyane, sangwa mu misango,

ratwa nyagutakwa mu rusange rw'amajwi.

 

Gwiza wowe Mbanzabigwi, gwiza ayo majwi y'imparirwakugutaka ! Gwiza aba bahanga, gwiza ayo mashimwe, gwiza uburere butuma ukomeza kuba indatwa Rwema.

Tsinda nyagutsinda mu bihugu byose, mu bihe byose

uhorana iyo sura ikugira igitangaza,  Rwema.

 

Witwa Rudasumbwa kandi uzahora ubasumba, tsinda nyagutsinda kandi uzahora ubatsinda, tsinda.


2. Mbonye umwanya


Mbonye umwanya reka ndate ibigwi byawe ,

mvuge ukuntu nagukunze bwiza !



Ratwa wowe soko y'urukundo n'ubutwari,

gumya utsinde nyagutsinda koko ukwiye imitsindo,

abahungu bagusange bagusanganize inkera,

bati :« Rwema yaratsinze muri byose turabizi,

ubu twebwe abagukunda turatera amajwi hejuru ,

tuti :Tsinda nyagutsinda, koko ukwiye imitsindo»,

Tsinda nyagutsinda, koko ukwiye imitsindo».

 

Rambagira  cyane Rwanda ntugahogore,

rambagira cyane wowe Rwanda nziza,

Nyamamare gumya uratwe Nyamibwa,

abahanga biyongere, abahanga biyongere

kugeza ubwo tudashobora kubara umubare wabo,

maze twese tuvuge tuti:« Ngiyi indatwa mu mahanga yose, Rwema».

 

Rwanda yacu ushoje ikivi , ushoje ikivi (2) ushoje ikivi (2)

Rwanda yacu ushoje ikivi , ushoje ikivi (2) ushoje ikivi.

Yemwe balirimbyi, namwe basizi,

nimuhanike amajwi yanyu,

ayo majwi yanyu muyayobore kuri Rwema iyo mwumva tulirimba,

Koko isango ye irarambye kandi izahora ivugwa mu mateka y'isi,

mu mahanga yose.

Rwanda yacu nziza ,

Rwanda yacu nziza, buri munsi nzajya nkwibuka uko nishimye.

 

Nzajya nibuka mu birunga amasimbi arabagirana,

ya mirambi yo mu mataba meza, ya migezi mu bishanga byawe.

Mbese umuco wacu wawukura he ko nta handi uboneka muri iki gihe !

Na twe nituwubahiriza,

uzaduha guseruka , duserukane uburere n'ubumenyi nyakuri.

 

Ubyiruye abanyamuzika, abanyabukorikori,

wiyumvire nawe izi ndirimbo,

ndetse no mu mahanga uralirimbwa ni ukuri,

ni ubuhanga njye mvuga , ni ubuhanga njye mvuga ,

gusa ntibagiwe impamyabumenyi zawe,

buri gihe uza ku murongo wa mbere, wa mbere, wa mbere.

 

Mbanzabigwi, rwego rwuririrwaho n'intwari,

ukaba intambwe idatera inyuma ihora ijya mbere.

Twebwe abo waraze inkuyo twemere,

tukugane tulirimba Nshongore, Nshongore.

 

Turakugannye ndangamirwa,

wigira ubwoba tuzagutaramira tugutere ingabo mu bitugu.

Tuzaguma iwawe, dukundane runini, dusangire byinshi,

tukwereke imivugo Rukundo,tuzakuvuga ubutitsa.

 

Dore abagusanga baraguha impano utabasabye,

gumya uyobokwe. Umwe ati : 

« Nkwemereye ishashi nakowe,

nkwemereye ijigija nahawe,nkwemereye bihogo byanjye ;

Nkwemereye akana nabanje,

nkwemereye ubuheta nibarutse,nkwemereye bucura bwanjye ».


 

Dore aba bana wareze bose bakomeye ubuzima indongore,

ni nayo mpamvu bakulirimbana uwo murya

bati : «  Komerwa amashyi Nyamibwa,

turagusanze ntiduteze gutana,kandi nta mugayo,

ufite akarusho gahanitse,

reba uru rurimi dusangiye,

tega amatwi, wumve ubuhanga bukubiyemo,

wumve n'inganzo yihishemo,

ndagusabye zirikana,

namwe muri aha ndabasabye ».

 

Ni koko rero Rutare rwacu turagushima,

nifuriza ndetse n'abatakuzi kukumenya ;

Uzaba isonga y'ayandi yose amagana,

uzaba kandi isonga  y'amahanga amagana.

 

 

Nimuze Songa tuyicurangire inanga,

tunayiture aya majwi meza y'abalirimbyi  Nshongore ;

 

Ratwa, shimwa, wowe Rwema, komera(Rwanda)komerwa amashyi Rudasumbwa.

Shimwa n'abatoya baguhunde imivugo,twebwe tugutuye iyi mpakanizi iri muri aka kalirimbo kandi tugutuye ibikorwa by'intangarugero byose tuzakora Rwema,koko ni wowe ngobyi iduhetse.

 

Nyakugaragirwa n'intore wirereye turakugana twese turirimba ; Turakugana tuvuga tuti : « Nyakurambagirwa »,

natwe tuti : « Nyagushimagizwa »,

naho twe tuti : « Nyaguhundwa ingoma »,

twese hamwe tuti : « Nzakuririmba gusa, Nzakuririmba gusa ».

 

 

Imena imena imena, imena imena turata imena  imena;

Imena imena imena, imena imena turata imena  imena;

 

Wahoze iri Rudasumbwa none nkwise Ngabonziza,Imena imena ;

Imena imena imena, imena imena turata imena  imena;

 

Rwema koko waratsinze nyagutsinda mu mahanga,Imena imena.

Imena imena imena, imena imena turata imena  imena;

             

Imena imena imena, imena imena turata imena  imena;

                                                                                                         

Kigali,le 22 janvier 03.

Par MIHIGO Kizito.

 

 



14/07/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres