Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nyakabwa Lucien (Dyna nkunda)

Dyna nkunda

 

Dyna ko ugiye nsigaranye na nde?

Ko tumaze iminsi twiganirira, tukagendana

Twiganirira tukagendana

Ndababaye cyane kuko rwose unshitse ntacyo twapfaga

Ndababaye cyane kuko rwose unshitse twakundanaga

Dyna nkunda ugiye hehe?x2

 

Naragukunze biba imbyino

Ndakuririmba biba ihozo

Ngera aho nkwita n’ihogoza

None ugiye kunsiga

Nsigira ahubwo akibutso

 

Aho ugiye Dyna ntuzanyibagirwe

Twakundanye kera tukiri bato, bizi benshi,

Tukiri bato bizi benshi

Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho ntacyo twapfaga

Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho twakundanaga

Dyna nkunda ugiye hehe? x2

 

Ko wari mwiza ku ishusho!

Ukaba na mwiza ku mutima!

Ni iki cyaguhinduye?

Ko ubuntu bwawe bwashize !

Ukanga n’uwagukundaga!

 

Mwana wa Mama icyokora jye ndakumva

Wabonye ubukungu,

Jyewe ndakennye birumvikana x3

Nyamara ikibabaje ni uko ugiye unshitse ntacyo twapfaga

Nyamara ikibabaje ni uko unziza ubukene twakundanaga

Dyna nkunda ni iki umpoye x2

 

Mwana mwiza wampogoje

Wenda na njye nzakira

Ariko urukundo ntirugurwa

Urwo nagukunze ni inkabya

None wemeye kuruta

 

Dyna  rero disi ntunyibagirwe

Mumererwe neza

Mu icyo gihugu cy’amahanga x2

Nugera iyo ugiye uzajye wibuka ko ntacyo twapfaga

Nugera uyo igiye uzajye wibuka ko twakundanaga

Dyna nkunda  ube amahoro

Mu icyo gihugu cy’amahanga

Mwana nkunda ube amahoro

 

Par Nyakabwa Lucien



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres