Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Icyangira umuntu )

Icyangira umuntu

 

Uhinga nk'abandi, bakeza ukarumbya

Wafumbira cyane, bikanga bikuma

Inanda igaseha, inkware igahaga

 

R/Icyangiye umuntu, gitera agahinga

 

Ugabana cyane, ugatunga inka nziza

Isazi ikabyuka, amashuyu akica

Inkota igahaga, umwana agasonza

 

R/Icyangiye umuntu, gitera agahinga

 

Ushaka ubikunze, ibyago bikaza

Wabyara nk'abandi, ukarerera abishi

Imana itakwimye, igomwa likanga

 

R/Icyangiye umuntu, gitera agahinga

 

Imana yagukura ahaga ukaronka

Induru y'uruvugo ikakwugaliza

Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka

 

R/Icyangiye umuntu, gitera agahinga

 

Ukanga ugasaza, Ibyiza birese

Ukalizwa n'uko isi itagira imbabazi

Ukumva urasumira ibigusiga

 

R/Icyangiye umuntu, gitera agahinga


06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres