Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nkurunziza François (Nari ntegereje amahoro)

Nagiye urugamba rushyushye

 

 

Nagiye urugamba rushyushye Mama wambyaye mutera agahinda

Nsiga ababyeyi ntabishaka Data wambyaye ngo nteze gutsinda

Nari ntegereje amahoro ngo ngaruke kwa data kureba

 

Imyaka yansize nyireba yaherekeje ab'urungano rwanjye

Igihe kimaze amatsiko nyamara se yo ngo azangeza he?

Sinzongera kubona iby'ejo kuko ntabwo bizagaruka

 

Warasabye Imana irabyumva wahize cyane ku mutima wawe

Kugira ngo nzaze unyakire nk'uko wari warabimenyereje

Wankumbuje utw'umunezero kuko wanyibagije ibibi

 

Uko biri ni urukundo nahishiwe n'umupfasoni wese

Wariziritse ku mutima cyo nawe genda bikwambike ikamba

Ibyiza byawe nzabirata maze babiburire igiciro x2

 

Reka nibagirweho imitima ihunga nyitere umugongo

Niriteye n'uko mbona ibintu bisa n'aho byahindutse byose

Komeza unyibutse ubwana bwacu n'ababyeyi n'igihe twataye

 

Sinagutaye ntibaya nta na limwe nakwibagiwe

Mu byiza ushimihwa n'iki ngo tugihumeka nkiguhe

Biganza bitalimo ubwiko ndaguhaye cyo tunga icyo ushaka x2



19/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres