Kabengera Gabriel (Nsanze umubyeyi anyihoreze)
Nsange umubyeyi anyihoreze
Bwiza bw'Imana se wiriweho
Nsanze umubyeyi wampaye byinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki ?
Ko wanyikundiye nkiri muto
Ca inkoni izamba mubyeyi we
Ko wamenyereje impuhwe nyinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki?
Uri umubyeyi ukwiye impundu
Nsanze umubyeyi anyihoreze
Ko nakubereye mfura mbi
Nkagutetereza ijoro n'umunsi
Mbabarira sinzongera
Mfite agahinda intimba irishe
Ubura amaso undore nkurore
Ni nza ngusanga unyihoreze
Mama wambyeye nzakwitura iki
Uri umubyeyi uri urukundo x2
Par Kabengera Gabriel
A découvrir aussi
- Niyigaba Fidèle ( Izuba rirarenze)
- Mwitenawe Augustin!! (Umwali wanze umwalimu)
- Indirimbo za KABENGERA Gabriel
Retour aux articles de la catégorie Abaririmbyi ku giti cyabo -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres